Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abarwanyi b’ umutwe Mai_ Mai ANCDH bari gukozanyaho hagati yabo mu mirwano ikomeye bapfa umutwe wa M23, inkuru irambuye…

Mu mirwano ikomeye y’ umutwe w’Abarwanyi ba Mai_ Mai ANCDH bari gukozanyaho nyuma y’ uko umwe mu bakomando bawo abaciye ruhunganyuma akemera gukorana n’ umutwe wa M23 ndetse akajya gukoresha ingabo yagumuye bikarakaza bagenzi be bigatuma batangiza urugamba rwo kumwivuna.

Col. Mugogwe wari wahorejwe na Mai Mai ANCDH gufasha FARDC kurwanya M23 , yatorokanye abarwanyi 300 ajya kwifatanya n’ umutwe wa M23.

Mu itangazo ryasohowe n’ Umuvugizi wa Mai Mai ANCDH, rivuga ko Col.Mugogwe wari usanzwe afite batayo yakoreraga i Masisi yaje koherezwa i Rutshuru gufasha ingabo za FARDC mu intambara irimo na M23 , mu mezi abiri yari amazeyi yaje gutangumira kujya avugana na Gen. Makenga Kugeza ubwo yemeye gusubira I Masisi agatangiza ibikorwa bya M23.

Muri iri tangazo kandi Mai Mai ANCDH ivuga ko uyu Col Mugogwe yatorokanye abandi bofisiye bakuru bo ku rwego rwa Lt. Colonel bane na bamajori Batatu, batayo yayoborwaga na Col Mugigwe yari yarahawe inshingano zo kurinda agace ka Ngugo gahana imbibi n’ u Rwanda.

Bakomeza bavuga ko Col. Mugogwe yafashe icyemezo atabwiye Gen.Jean Marie Shefu, afata ingabo ku wa 13 Nyakanga 2022, azijyana mu bice bya Mpati ndetse atangira gukoresha amanama n’ abakuru b’ Imidugudu n’ abatware gakondo abasaba kumuyoboka.

Kuva Ubwo Gen.Jean Marie yahise yohereza abasirikare bo kurwanya igice cyamwiyomoyeho , bituma imirwano itangira ubwo ubu ikaba iri kubera ahitwa Mpati, Nuage na Kitso , gusa ntiharatangazwa abamaze kuyigwamo ariko isoko ya Rwandatribune iri i Masisi dukesha ino nkuru yemeza ko abaturage bari guhungu.

Related posts