Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abarimo kwimurwa mu mujyi wa Kigali kuko aho batuye hashyizwe mu cyiciro cy’amanegeka bavuga ko batewe agahinda n’uko birimo gukorwa

 

Mu mujyi wa Kigali abaturage batuye mu duce turimo Jali, Mont Kigali, Gisozi, na Rebero, harimo uduce twubatse mu tujagari ahatuye imiryango ibihumbi n’ibihumbi yiganjemo iciriritse n’ikennye, kuri ubu imiryango ituye muri utwo duce leta yagennye nk’udushyizwe ku nkeke n’ibiza ko bagomba kwimurwa.

Iki cyemezo gifashwe mu gihe abantu barenga 130 bishwe n’ibiza iburengerazuba no mu majyaruguru mu ntangiriro z’uku kwezi, abenshi bagwiriwe n’inzu zabo ziri ku misozi.

Abo leta yagennye ko batuye ahateje akaga ubuzima bwabo bamwe batangiye kuhava abandi barategereje, inzu zabo zashyizweho inyuguti ya X yandikishije irangi ritukura, Leta ivuga ko yageneye abatuye aho bakodeshaga 30,000Frw na 90,000Frw ku batuye ahari ahabo yo kubafasha kwimuka. Gusa abatuye ahari ahabo ngo ubutaka buzakomeza kuba ubwabo.

Inzu ziherutse gushyirwaho iki kimenyetso abazirimo igihe icyo ari cyo cyose bagomba kuzivamo ndetse bamwe bazivuyemo, Ahitwa ‘Mumakawa’ mu murenge wa Jabana hari inzu nyinshi ziri mu ibanga ry’uyu musozi zashyizweho X, kwimuka ni cyo kiganiro uhasanga, abakodesha ndetse n’abafite inzu zabo bose agahinda ni kamwe mu gihe bategereje kuva hano batazi aho bagana.

Imiryango ikennye n’iciriritse ibihumbi amagana ituye ku misozi itandukanye ya Kigali, ubu igera ku 6,000 ubu igomba kuva aho ituye ikimuka

Abagore babiri batifuje gutangazwa amazina yabo babwiye BBC dukesha ino nkuru ko ikibahangayikishije cyane, Umwe usanzwe ufite inzu hano ati: “Ntabwo nzakodesha sinabona ubwishyu, nagurishije iwacu ndaza ngura aha…[ubu] sindya sindyama isaha n’isaha mba ntegereje ko baza bakansohora.”Undi ukodesha ati: “Baraduha ibihumbi 80 cyangwa 90, nari narananiwe no kwishyura iya 15, nzashobora iya 90? Kandi hano mpamaze hafi imyaka 15, mpabyariye abana batanu, urambwira ngo ngende aba bana ndabashyira hehe?”

Umujyi wa Kigali wo uvuga ko ushaka kurokora ubuzima bwabo ngo ntiburimburwe n’ibiza, Leta nayo ivuga ko yumva impungenge z’aba baturage ariko ko icyihutirwa ari ubuzima bwabo.

 

Related posts