Abarimo Juno , Element, Christopher,bishimiye bikomeye i Huye

 

Abahanzi batandukanye ubwo bari bageze i Huye ku munsi wa mbere wa Siga Arts Festival, bishimiwe bidasanzwe.Iri Serukiramuco ryatangiye ejo hashize ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026 rikazasozwa ejo tariki ya 21, abaryitabiriye bahagurutse i Kigali bagenda banyura ahantu hanyuranye hari ubwiza Nyaburanga bw’u Rwanda.

Hamwe mu ho basuye hari nka Kamonyi ku Mana ya Nkusi, Muhanga i Kabgayi, Butatsinda bwa Kigoma na Muyange, i Nyanza mu Rukari.Ubwo bari bageze i Huye basanze abaturage ba Huye barangajwe imbere na Meya Ange Sebutege babiteguye, hari n’abanyeshuri.Muri aba bahanzi basabwe gufata umunota umwe gusa bagasuhuza abari aho ariko mu buryo bwa gihanzi.

Jules Sentore, Muneza Christopher, Juno Kizigenza, Element Eleeeh, Kevin Kade na Diez Dola buri umwe yagiye aririmba agace gato k’indirimbo ze bishimirwa bidasanzwe.

Meya w’Akarere ka Huye, Ange Sebutege yishimiye bikomeye iri tsinda rigari ryari riyobowe na Rumaga kuba barahisemo gukorera iri serukiramuco i Huye kandi abizeza ubufatanye.Ikindi yagarutseho ni ugusaba abantu gukomera ku muco aho yanakomoje kuri aba bahanzi baririmbye mu kinyarwanda.Ati “Kimwe mu bituranga harimo ururimi, ururimi rwacu ni Ikinyarwanda rero dushimire abahanzi bacu mwumvise ko bose baririmbye mu kinyarwanda. Ururimi rwacu ruraduhuza. Twirinde ikintu cyose cyarugoreke, turukoreshe kandi turwishimire.”

Siga Arts Festival ni Iserukiramuco ry’ubuhanzi ryateguwe na Rumaga rikaba ririmo kuba ku nshuro ya mbere aho biteganyijwe ko rizajya riba ngaruka mwaka.