Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imyidagaduro

Abarimo Junior Giti n’itsinda ryaherekeje Chris Eazy, babanje gufungirwa mu gihugu cy’u Burundi mbere y’uko igitaramo kiba

 

Ku munsi wo ku cyumweru taliki ya 31 Ukuboza 2023 nibwo umuhanzi Chris Eazy yataramiye Abarundi mu gitaramo yari yatumiwemo gusa mbere y’uko iki gitaramo kiba, Junior Giti na bangenzi be babanje gufungirwa mu gihugu cy’u Burundi.

Amakuru dukesha igihe avuga ko ubwo Junior Giti, mushiki wa Chris Eazy, Dj didyman n’abandi bari baherekeje uyu muhanzi, bageraga mu gihugu cy’u Burundi ku wa 30 Ukuboza bari bamaze kumvikana ko bamwe bari buge kurara ku nshuti ya Chris Eazy y’umuhanzi yitwa Malvin, abandi bakajya kurara kuri hotel.

Mu gitondo cyo ku wa 31, Junior Giti n’abo bari baraye hamwe, bagiye kureba bangenzi babo aho bari baraye kuri ya nshuti ya Chris Eazy Malvin.

Bakihagera abashinzwe umutekano mu gihugu cy’u Burundi bahise bahabasanga batangira kubahata ibibazo ubwo hari ku isaha y’isayine za mugitondo. Uwari wabacumbikiye yahaswe ibibazo abazwa impamvu ataje gutanga raporo ko hari abantu acumbikiye baturutse mu kindi, gusa we avuga ko bitewe nuko bahageze amasaha akuze bitari gukunda ko bahita bajya kubandikisha ko ahubwo bari kubikora kuri uwo munsi ariwo babafatiyeho.

Ubwo Junior Giti n’iryo tsinda, bose bahise bajya kuba babafunze gusa Chris Eazy we ntabwo yafunzwe kuko yarakiri kuri Hotel yarayemo. Gusa abashinzwe umutekano bahise bajya kumureba ariko Chris Eazy yanga gusohoka ahubwo abahereza Passport ye barayijyana hamwe n’iryo tsinda bajya kubahata ibibazo.

Aba bombi baje kubarekura nyuma y’amasaha agera kuri 4. Gusa n’ubwo ibi byabaye ntibyabujije Chris Eazy guha ibyishimo bisendereye Abarundi, ubwo yaje kugera ku rubyiniro ahagana saa Kenda zo mu rukerera.

Related posts