Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abapolisi babiri bakubiswe n’ abaturage babagira intere, inkuru irambuye

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 08 Nyakanga 2022 mu gihugu cya Zimbabwe mu muhanda wa Highglen i Harare haravugwa inkuru y’ abaturage bakubise abapolisi babiri babaziza guteza impanuka igahitana umuntu , biravugwa ko abo bapolisi bajyanywe mu bitaro igitaraganya kuko bari bamerewe nabi cyane nk’ uko ibitangazamakuru byo muri kiriya gihugu bibivuga.

Amakuru avuga ko ikirego kivuga ko abapolisi bakubiswe bashinjwa guteza urupfu rw’ uwitwa Trymore Chonyamakobvu w’ imyaka 54 y’ amavuko , nyuma yo guhangana n’ umushoferi wari utwaye imodoka itwara abagenzi igata umuhanda ikagonga nyakwigendera wagendaga n’ amaguru.

Ikinyamakuru cyo muri icyo gihugu ZimLive cyanditse ku rubuga rwacyo rwa Twitter ngo“ uyu munsi abapolisi 2 bamerewe nabi mu bitaro nyuma yo kwibasirwa n’agatsiko k’ umuhanda wa Highglen i Harere uyu munsi. Bashinjwa kuba barateje urupfu rw’ umunyamaguru Trymore Chinyamakobvu, ufite imyaka 54 . iyi mpanuka yaje nyuma y’ uko abo bapolisi barwanaga n’ umushoferi ubwo imodoka yarimo igenda.

Related posts