Intambara hagati ya Israel na Iran yinjiye mu munsi wa gatanu impande zombi zisukanaho ibisasu ubutaruhuka. Israel yavuze ko ibitero yagabye i Tehran byahitanye Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Ali Shadmani wari umaze iminsi ine gusa ashyizweho.
Kuva mu ijoro ryo ku wa 16 Kamena kugeza mu Gitondo cyo ku wa 17 Kamena, Israel na Iran bikomeje kurasanaho ibisasu biremereye.
Ingabo za Israel zatangaje ko zarashe ku biro bikuru by’ingabo za Iran bya Khatam al-Anbiya, ahahurizwa ibikorwa by’ingabo ndetse Umugaba Mukuru w’Ingabo za Iran, Ali Shadmani ahasiga ubuzima.
Israel yavuze ko Shadmani ari “umusirikare mukuru kandi akaba umwe mu ba hafi ya Ayatollah Ali Khamenei.”
Shadmani yasimbuye Gholam Ali Rashid wishwe mu bitero byo ku wa 13 Kamena 2025.
Ibindi bitero byagabwe ku biro bya Televiziyo y’Igihugu bihitana abantu batatu, ndetse gahunda banyuzagaho imbonankubone zihita zihagarara.Ku wa Mbere Perezida wa Amerika, Donald Trump yasabye abatuye i Tehran guhunga ariko ntiyagira byinshi atangaza.
Iran ntiyava ku Izima
Uko Israel ikomeza kugaba ibitero kuri Iran, ni ko ibisasu biremereye byisuka mu Mijyi nka Jerusalem, Tel Aviv n’ahandi.Ingabo za Israel zatangaje ko Iran yarashe missile ziremereye zirenga 10 mu bice byo hagati no mu majyaruguru ya Israel.
Al Jazeera yanditse ko urusaku rw’ibisasu rwumvikanye kenshi muri iyi mijyi. Ingabo za Israel zavuze ko Ingabo zirwanira mu kirere ziri gukora ibishoboka ngo bashwanyaguze ibisasu bya Iran kandi bagabe ibitero aho biri ngombwa bikiza umwanzi.Ibitero bya Iran byasenye inzu nyinshi n’ibikorwa remezo ariko amatsinda ashinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi yatangaje ko nta bakomeretse cyangwa abahitanywe na byo.
Nyuma y’ibisasu byaturitse bigatwika bisi yari iparitse itarimo abantu, mu Mujyi wa Herzliya wegeranye na Tel Aviv, Ingabo za Israel zasabye abaturage kuva mu bwihisho.
Intambara yakomeje no ku wa Kabiri
Ibitero Israel yagabye kuri ku wa Kabiri mu Ntara ya Isfahan byahitanye abantu batatu, mu gihe bane bakomeretse.Ni mu gihe Iran na yo yateguje ko hari ibindi bisasu biremereye iri gutegura gutera muri Israel mu masaha make ari imbere.
Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Kiomars Heidari, ati “Ibitero bishya bikaze by’ingabo by’umwihariko izirwanira ku butaka, zikoresheje intwaro nshya kandi zihambaye byatangiye kandi biraza kwiyongera mu masaha ari imbere.”
Abanyeshuri batangiye kuvanwa muri Iran
Ku rundi ruhande abanyeshuri bo mu Buhinde no muri Pakistan bigaga i Tehran bamaze gucyurwa.
Ni mu gihe u Buyapani bwo bugishakisha inzira abaturage babwo bari muri Iran banyuramo bagahungishwa.Ibiro Ntaramakuru byo Mu Misiri (MENA) byatangaje ko ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga b’ibihugu 20 biyoborwa hashingiwe ku mahame y’Idini ya Islam n’iby’Abarabu birimo Misiri, Jordanie, Pakistan, Bahrain, Brunei, Turikiya, Chad, Algeria, Ibirwa bya Comores, Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Djibouti, Arabie Saoudite, Sudani, Somalia, Iraq, Oman, Qatar, Kuwait, Libya, na Mauritania byamaganye ibitero bya Israel bivuga ko igomba kubaha ubusugire bwa Iran.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bushinwa, Guo Jiakun yanenze Perezida Trump wasabye abatuye i Tehran guhunga, avuga ko ari “ukwenyeegeza umuriro” kandi bidafasha gukemura ikibazo ahubwo biza gutuma intambara irushaho gukaza umurego.
Iran yafashe abatasi ba Israel
Iran yatangaje ko inzego z’ubutabera zataye muri yombi abantu bakoraga nk’abatasi n’abacanshuro ba Israel.
Ati “Abafashwe muri iyi minsi bari mu bikorwa by’ubutasi bahise baregwa kandi bazahanirwa ibikorwa bibi byabo mu gihe gito gishoboka.”Hari abantu benshi batawe muri yombi na Iran bashinjwa gukorana n’ibiro by’ubutasi bya Israel, Mosad, ndetse umwe muri bo yanyonzwe ku wa Mbere azira guha umwanzi amakuru y’ibanga.
Biteganyijwe kandi ko Perezida Trump ashobora kohereza intumwa ye mu Burasirazuba bwo Hagati, Steve Witkoff cyangwa Visi Perezida, JD Vance muri Iran bakagirana ibiganiro.CBS News yatangaje ko Trump yifuza ko Iran izibukira ibijyanye n’ingufu za nucléaire burundu.
Israel na Amerika byanyuranyije imvugo
Mu gihe ibitero byagabwaga kuri Iran, Ubuyobozi bwa Israel bwatangaje ko Iran yari igeze kure umugambi wo gucura intwaro z’ubumara.CNN yanditse ko abantu ba hafi y’inzego z’ubutasi za Amerika basanze Iran nta bikorwa byo gucura intwaro z’ubumara yakoraga ndetse ngo ibaye inabirimo ntibyari kuyifata igihe kiri munsi y’imyaka itatu kugira ngo ibe imaze kuzitunganya.
Ubutasi bwa Amerika busanga Israel yaradindije ibikorwa by’imishinga ya nucléaire ya Iran mu gihe cy’amezi kuko hari uruganda rwa Fordow rugikora kandi Israel ngo ntiyabasha kurusenya itabifashijwemo na Amerika.
Kugeza ubu bibarwa ko Iran ifite ubutare bwa Uranium n’ibindi byose bikenewe ku buryo mu gihe gito yakora nibura ibisasu bya nucléaire icyenda.
Abasesenguzi bemeza ko iyi ntambara ishobora gutuma Iran itangira umushinga wo gukora intwaro z’ubumara nubwo bigaragazwa ko ntawo yahoranye.