Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri bitandukanye byo hirya no hino mu gihugu, baratakamba bataka inzara

 


Mu mashuri ari mu Turere twa Musanze, Bugesera ndetse no mu Mujyi wa Kigali, abanyeshuru baravuga ko bahangayikishijwe no kutarya ngo bahage, kubera amafunguro adahagije bahabwa ku ishuri.

Bavuga ko usanga nk’akawunga n’ibishyimbo bigenerwa abantu biba bidahagije ugereranyije n’uwo mubare, ku buryo hari aho babicuranwa bikabaviramo kurwana bitewe nuko hari ababa batabibonye cyangwa se babonye bicye cyane.

Mu rwego rwo kurinda ingaruka bashobora kugirwaho n’amakuru aba banyeshuri batanze, ntabwo hari buvugwe amazina yabo muri iyi nkuru.

Umwe mu bo twaganiriye bo ku kigo kimwe cyo mu Karere ka Bugesera, yavuze ko ibiryo bagaburirwa biba bidahagije, kuko ubucye bwabyo butuma hari n’abo biviramo kurwana.

Ati “Ntabwo biba bihagije kuko bihagije ntabwo abanyeshuri bwarwana bapfa ibiryo, kuko ku ishuri babyarura mu madishi, bakayuzuza no hejuru abanyeshuri bakabiterura bakabizana, bagahita banabyarura ku masahani, ariko ntaco bitanga.”

Ab’imusanze nabo ni uko
Bati “Usanga abana baba babirwanira cyane bakavuga ko badahaze, twumva Leta yakongera tukajya tubona ibiryo bihagije, abana bakarya bagahaga, tukareka kuvuga ngo ntabwo duhaze.”

Bakomeza binubira ko Ibishyimbo biba birimo amabuye menshi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Ihuriro ry’Abayobozi b’Ibigo by’Amashuri mu Rwanda (HOSO), Emmanuel Dusingizimana, avuga ko kugaburira abana ku ishuri ari urugendo, kuko hari ibikirimo kugenda binozwa, nubwo yatunguwe no kumva ko hari aho abana batabona ifunguro ribahagije.

Yagize ati “Ibigo by’amashuri bisaba ingano y’ibiryo, irazwi iba yaratanzwe na Mineduc, abana bagomba kurya bagahaga, kuko ntabwo ari ikigo cy’ishuri cyishyura, n’Akarere cyangwa se Umujyi wa Kigali, rwose aho ngaho byaba ari amakosa tudashobora kumenya ahantu yaba aherereye, ariko abana bagomba kurya bagahaga, kuko ushobora kujya ahandi hantu ku kindi kigo ugasanga abana barya bakanabisigaza, naho ikibazo cyaboneka cy’uko umwana atariye ngo ahage, n’ikintu gikwiye gukorwaho byihutirwa”.

Kubijyanye n’ibishyimbo bigemurwa birimo amabuye, Emmanuel yagize ati “Icyo kintu kirakomeye cyane, ku buryo tudashobora kwihanganira ko hari rwiyemezamirimo ushobora gutanga ibintu bitujuje ubuziranenge, ibisabwa ku isoko yatsindiye birazwi, ibishyimbo bigomba kuba bitoye bimeze neza.”

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC), ivuga ko guhahira amashuri ibiribwa bibikwa mu gihe kirekire nk’umuceri, kawunga n’ibindi, bikorerwa ku rwego rw’Akarere.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe politike y’Uburezi muri MINEDUC Rose Baguma, avuga ko rwiyemezamirimo ageza ibyo biribwa ku ishuri, bikaba bihahwa hagendewe ku ngano y’ibiribwa iteganyijwe mu mabwiriza agenga uburyo bwo kugaburira abanyeshuri ku mashuri yo mu 2021 (national school feeding operational guidelines) no ku mubare w’abanyeshuri.

Ku bijyanye n’ibishyimbo abanyeshuri bavuga ko biba byuzuyemo amabuye, Baguma avuga ko mu mabwiriza MINEDUC yatanze ku wa 10 Kanama 2023, agena uburyo bushya bw’imicugire ya gahunda yo gufatira ifunguro ku ishuri, harimo ko ubuziranenge bw’ibiribwa bugomba gusuzumwa na komite ya school feeding ku ishuri mbere yo kubyakira.

Ati “Ba rwiyemezamirimo bagemurira amashuri baba bafitanye amasezerano n’Akarere bagemurira, muri ayo masezerano haba harimo ko iyo bagemuye ibiribwa bitujuje ubuziranenge babisubizwa, bigasimbuzwa ibyujuje ubuziranenge.

Abanyeshuri mu gihe badakemuriwe iki kibazo ubuzima bwabo burakomeza kuba mu kaga, mu gihe ubuyobozi bwavuze ko bugiye kureba igikwiye gukorwa byihutirwa.

Related posts