Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru itsinda ry’ abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye ryo muri Komini ya Kanshi , aho ryagiye gusenya ikigo barangirijeho nyuma yo kugira umujinya wo gutsindwa mu kizamini cya Leta.
Amakuru avuga ko iri tsinda ry’ Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Arc_ en_ciel 3 riherereye mu rusisiro rwa Ciaciacia rwo muri iyi Komini Kanshi, bakoze ikizamini cya Lera cy’ Umwaka w’ amashuri wa 2021_2022. Iki gikorwa bakoze cyo kugaba igitero ku kigo barangirijeho , cyabaye ku Cyumweru aho bigabije inyubako zikoreramo ubuyobozi bw’ ishuri.
Nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru digitalcongo.cd ngo aba banyeshuri bigaga mu ishami rijyanye n’ uburezi rusange ( pédagogie générale) aho ryatsinzwemo abanyeshuri benshi. Muri iri shami hatsinze abanyeshuri 10 gusa mu gihe abakoze ikizamini cya leta ari 130.
Polisi yo muri kariya gace kabereyemo ayo mahano , yahise ita muri yombi bamwe mu bagiye muri iki gikorwa cy’ imyigaragambyo yo gusagarira ishuri bizemo.