Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanyeshuri batsinzwe ikizamini cya Leta bagize umujinya bajya gutwika ikigo barangirijeho, inkuru irambuye…

Mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, haravugwa inkuru itsinda ry’ abanyeshuri bigaga mu ishuri ryisumbuye ryo muri Komini ya Kanshi , aho ryagiye gusenya ikigo barangirijeho nyuma yo kugira umujinya wo gutsindwa mu kizamini cya Leta.

Amakuru avuga ko iri tsinda ry’ Abanyeshuri bigaga mu ishuri rya Arc_ en_ciel 3 riherereye mu rusisiro rwa Ciaciacia rwo muri iyi Komini Kanshi, bakoze ikizamini cya Lera cy’ Umwaka w’ amashuri wa 2021_2022. Iki gikorwa bakoze cyo kugaba igitero ku kigo barangirijeho , cyabaye ku Cyumweru aho bigabije inyubako zikoreramo ubuyobozi bw’ ishuri.

Nk’ uko byatangajwe n’ ikinyamakuru digitalcongo.cd ngo aba banyeshuri bigaga mu ishami rijyanye n’ uburezi rusange ( pédagogie générale) aho ryatsinzwemo abanyeshuri benshi. Muri iri shami hatsinze abanyeshuri 10 gusa mu gihe abakoze ikizamini cya leta ari 130.

Polisi yo muri kariya gace kabereyemo ayo mahano , yahise ita muri yombi bamwe mu bagiye muri iki gikorwa cy’ imyigaragambyo yo gusagarira ishuri bizemo.

Related posts