Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanye-Goma babuze ayo bacira nayo bamira nyuma y’ubutumwa bwa Gen Sultan Makenga wa M23

Mukinyarwanda bavuga ko umuntu yabuze ayo acira n’ayo amira mugihe yabuze icyo yakora kubibazo biba bimwikubiseho kandi nyamara atabiteganyaga. ibi rero nibyo bikomeje kuba kubatuye umujyi wa Goma nyuma yuko Gen Sultan Makenga atangaje ko aba batuye muri uyumujyi aribo batahiwe kuba bayoborwa na M23 nkuko imaze amezi hafi 5 iyobora umujyi wa Bunagana.

Aba barwanyi ba M23 bakomeje kubuza amahwemo ingabo za leta ya Congo FADC muntambara bamazemo amezi 5, kurubu aba barwanyi ba M23 bakomeje gukubita inshuro ingabo za leta kugeza nubwo bamwe mubasirikare ba leta batangiye kubona ko aba barwanyi ba M23 bafite gahunda maze bakaba batangiye kwijyira muri uyumutwe. mubyukuri kugeza ubu aba barwanyi ba M23 ntibahwemye gusaba leta ya President Felix Antoine Tshisekedi kuba bayoboka inzira y’ubwumvikane maze aba barwanyi ba M23 bagahabwa ibikubiye mumasezerano ya 23 Werurwe 2013 yabaye hagati y’impande zombi ariko leta ikagenda biguru ntege mukuyashyira mubikorwa.

Amakuru dukesha ikinyamakuru gomanews24 nuko uhagarariye abarwanyi ba M23 mubyagisirikare Generali Sultan Makenga, abinyujije kumuvugizi w’aba barwanyi Col willy Ngoma, M23 yatangarije abatuye umujyi wa Goma ko igihe kinini basigaranye kitagera kuminsi7 ndetse ababwirako uwumva ashaka guhunga wese yahunga ngo nuwumva yiteguye kuba yayoboka ubutegetsi bwa M23 akaba yaguma aho ngo kuko kwigaragambya ndetse no kuvuga ubusa by’abatuye muri uyumujyi bitazabuza M23 gukomeza urugamba ngo ndetse ikaba yakwigarurira uyumujyi mugihe kidatinze. ibi rero byarushije ho guhahamura aba baturage ndetse benshi bakaba babuze icyo gukora nyuma yuko bihenuye ku Rwanda baza gutera amabuye kumupaka none bamaze kubura aho berekera nyuma yo gusumbirizwa.

Related posts