Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanye-Congo bagiye gutangira imyigaragambyo karundura yo kwamagana President Felix Antoine Tshisekedi kubera kumushinja ikintu gikomeye. Soma witonze!

Hashize amezi hafi 3 igihugu cya Repuburika iharanira demokarasi ya Congo kiri muntambara idasanzwe aho gihanganye n’abarwanyi ba M23 ndetse nabo bakaba bavuga ko batazigera bashyira hasi intwaro kabone niyo byagenda gute, ndetse ibi baba bavuga bakaba babihamisha guhora bafata uduce dutandukanye ndetse no kunesha abasirikare ba leta umusubirizo. nubwo abatuye muduce aba barwanyi bigaruriye bemeza ko babacungira umutekano neza ngo gusa ikibahangayikishije ni ikibazo cy’amasasu bahor abumva ndetse no gutinya ko bashobora kuba babatwarira abana kurugamba kandi mubyukuri ataricyo baba bahisemo.

Abatuye muduce twa Goma ndetse n’uduce tutari twigarurirwa na M23 two muri territoire ya Rutshuru, bamaze iminsi bamaganira kure icyemezo leta ishaka gufata cyo gushyira abarwanyi ba M23 mugisirikare cy’igihugu. impamvu babyamagana ngo nuko kubwabo leta hari ubundi buryo yari kuba yarakemuyemo ikibazo cya M23 kuruta kumva ibisabwa naba barwanyi bo kubwabo bita ko bamaze kubakura imitima.

Kurubu abasaga ibimbi 170 bamaze kuva mubyabo ndetse baranasaba ubufasha kubera ko bagiye bahungira mungo zabagenzi babo rero bakaba basaba ubufasha, ariko kandi aba banye-Congo bakaba bagaragaza ko ibi bibazo byose leta ibifitemo uruhare ngo ndetse bakaba bagiye gufata igihe cyo kwamagana President Felix Antoine Tshisekedi ngo kubera kujenjekera ikibazo cya M23. Baganira n’ikinyamakuru Gomanews24 dukesha ayamakuru, bamwe mubayobozi bavuga rikijyana batangaje ko hari gutegurwa imyigaragambyo karundura ishobora kuzasiga President Felix Antoine Tshisekedi avuyeho ngo kubera kujenjekera iki kibazo cya M23.

Related posts