Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanyazimbabwe bari kugurisha amano yabo, ni ubucuruzi bakuramo akayabo k’amamiliyoni

Mu gihugu cya Zimbabwe hadutse ubucuruzi budasanzwe aho Abanyazimbabwe bari kugurisha amano yabo, ni ubucuruzi bakuramo amamiliyoni menshi kuko ino rya macye rigurishwa 20000$ angana na miliyoni 20 z’amanyarwanda. Bivugwa ko umukire uri kugura ibi bice by’umubiri abikoresha mu bikorwa by’ubupfumu.

Amakuru avuga ko Abanyazimbabwe bari kugurisha amano yabo ku bwinshi ahanini bishingiye ku bukene busanzwe bwarababayeho akarande, ariko nanone ku rundi ruhande akayabo k’amamiliyoni basaruramo nako kagira uruhare mu gutuma abaturage bagurisha amano yabo nk’abagurisha zahabu. Ngo hari n’igihe baguca ino ubundi bagahita baguhereza imodoka Toyota nshyashya.

Igiciro cy’amano kiratandukanye nk’uko n’amano atangana. Ino rinini bamwe bita igikumwe niryo rihenze kuko rigurishwa ibihumbi 40 by’amadorali, ni ukuvuga miliyoni 40 z’amanyarwanda, mu gihe ino ritoya ry’agahera ryo rigurishwa ibihumbi 20 by’amadorali, ni ukuvuga miliyoni 20 z’amanyarwanda. Ibiciro rero bigenda bihinduka bitewe n’uko ino ringana. Aya mano ngo akaba ajya gukoreshwa mu mihango gakondo ijyanye n’ubupfumu.

Ifoto igaragaza uwo bari gukata ino

Ni ubucuruzi bumaze iminsi muri Zimbabwe ariko amakuru akavuga ko bwamaze kugera no muri Afurika y’epfo. Abaturage biganjemo abakene ngo barabwitabira cyane. Ni inkuru yakuruye benshi bayiganuraho ku mbuga nkoranyambaga bamwe bakabishyigikira bifuza ko byagera no mu bihugu byabo, abandi bakabirwanya ahanini kubera ko bishingiye ku bupfumu.

Related posts