Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

“ Ukena ufite itungo rikakugoboka” hari abari guteza imyenda kugira ngo babone icyo bambika mu nda..

Bamwe mu baturage basanzwe bakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka ihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, atuye mu Karere ka Rubavu , mu Murenge wa Rubavy , bamwe muri barimo guteza imyeda bari basanzwe bmabara ku mubiri kugira ngo icyo bambika mu nda ( icyo kurya).

Umunyamakuru wa RADIOTV10 wageze ku kibuga kizwi nka Mpuzamahanga giherereye mu Kagari ka Gikombe mu Murenge wa Rubavu wo mu Karere ka Rubavu , mu Masaha ya Saa Tatu za mu gitondo yasanze abarenga ijana biganjemo igitsinagore , badandaje imyeda bigaragara ko ishaje, yarabegereye , bahita batangira kumutura ibibazo , bavuga ko iyi myenda bari kugurisha isanzwe ari iyabo bambara n’ abo mu miryango yabo , bahisemo kuza kuyiteza kuko ubuzima bwahindutse kubera guhagarikirwa akazi kabo.

Bavuga ko “ Ukena ufite itungo rikakugoboka ” bityo ko nabo babonye ntakindi bakora atari ukwitabaza ibihuye n’ ibyo basanzwe bakora.

Umwe ati“ Mfata imyenda mfite nkajonjora nkaza nkagurisha , nkabona icyo abana banjye bararira ubuzima bugakomeza”.

Bavuga ko nabo ubwabo batishimiye kujya kugurisha imyenda yakoze ku mubiri wabo ariko ko ntakundi nyine babigenza. Ati“ Turiyambura ibyo dufite tukaza tugatandika ni bwo bwihebe dufite”.

Aba baturage bavuga ko baramutse batabonye ababafasha n’ iyi myenda yabo bari guteza izashira , bagasigara bandavura. Ati“ Bizashira nyine twambare ubusa , si byo se mushaka abayobozi ni byo bashaka”.

Bavuga ko hari bagenzi babo bamaze kwibumbira mu mashyirahamwe , ubuyobozi bukabafasha kubabonera igishoro ubuzima bugakomeza ariko aba bo Murenge wa Rubavu basa nk’ abibagiranye.

Emmanuel Blaise Harelimana, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’ Umurenge wa Rubavu, yamagana ubu bucuruzi , akavuga ko budakwiye ko aba bacuruzi bagurisha imyenda yabo bambara.

Gusa uyu muyobozi yabizeje ko ubuyobozi bugiye kwiga ikibazo cy’ aba banyarwanda ubundi haba hari ubufasha bahabwa bukabageraho. Ati“ Buri kibazo burya iyo cyamenyekanye, igisubizo kiraboneka , turaza kubegera byihariye tuvugane nabo turebe imbogamizi baba bafite.”.

Muri aka Karere ka Rubavu hari umubare utari muto w’ abaturage bari basanzwe bashakira ubuzima mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, gusa imirimo yabo yaje gukomwa mu nkokora n’ icyorezo cya Covid, cyatumye ingendo zambukiranya imipaka zihagarara , biza nanone guhumira ku mirari mu minsi micye ishize ubwo mu mubano w’ u Rwanda na RD Congo havukagamo umwuka mubi.

Related posts