Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abanyamurenge ba Minembwe bongeye gufata amasengesho yo gusengera ikigeragezo gikomeye kibateye ubwoba

Hashize iminsi itari mike, abanyamurenge batuye muri kivu y’amajyepfo mugace ka Minembwe ho muri Repuburika iharanira demokarasi ya Congo batabaza leta ya Congo ko yabafasha ikabacungira umutekano kuko bari bibasiwe n’inyeshyamba ziza kubariria inka ndetse no kubangiriza ibyabo ugasanga rimwe na rimwe kubera guhangana nazo bamwe na bamwe bahasize ubuzima.

Muminsi ishize ubwo M23 yari yarakataje kurugamba ishaka kwigarurira uduce turimo Goma ndetse na Masisi, benshi munyeshyamba zari zifatanyije n’igisirikare cya Leta ya Congo FARDC nyuma yuko bagiye batsindwa na M23 cyane ko yigaruriraga uduce dutandukanye umusubirizo, haje kubaho ibitero bitandukanye by’inyeshyamba ziganjemo FDRL ndetse Na Nyatura bateraga aho abanyamurenge batuye kugirango bibe inka bajye kuzirya kimwe mubintu bikomeye byakomeje kubabaza abanyamurenge.

Aba banyamurenge basanzwe bakemura ibibazo byabo babanje kubitura nyagasani, nyuma yuko bafashe amasengesho y’iminsi igera kuri 40 basengera igihugu ngo intambara ihoshwe, kurubu barigutabaza abanyamurenge aho bahererey ku isi hose kugirango babe babafasha gusengera ikigeragezo cy’inyeshyamba zikomeje kuza kubibira inka ndetse bakaba bakomeje no gusaba kugirango Imana ivugire mubutegetsi buriho maze aba banyamurenge babe bahabwa uburyo bwo gucungirwa umutekano uko bikwiriye.

Agace ka Minembwe gatuwemo n’abanyamurenge, bivugwa o ari agace gakungahaye kumutungo kamere ndetse bakaba banafite n’ubutunzi bugaragara aribwo inka ndetse n’amafraga menshi bakura kuri zahabu bacukura mukirombe giherereye aho iminembwe bikaba arinabyo ahanini bahorwa nababarwanya akaba ariyo mpamvu batakambira Imana babinyujije mumasengesho kugirango ibe yabarengera.

Related posts