Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abantu benshi usigaye usanga bafite impumuro mbi mu kanwa bagatinya kuvuga muruhame ! Dore icyo wakora kugira ngo ubirwanye

Burya kugira impumuro mbi mu kanwa ni ikibazo gikunze guhangayikisha abantu benshi kuri iyi isi , hari igihe uba ugiye kuvuga ariko kubera ko uzi ko ufite icyo kibazo ugasanga mu bantu watinye kugira icyo uvuga kubera uzi neza ko udafite mu kanwa hahumura neza , kuko niyo ugerageje kuvuga usanga abakuri hafi bifashe ku mazuru cyangwa bari kukwinuba.

Kunuka mu kanwa biterwa n’impamvu nyinshi zinyuranye, harimo kutoza amenyo neza, uburwayi bwo mu kanwa bunyuranye, kunywa itabi, ifuke y’inzoga, imiti imwe n’imwe n’izindi mpamvu zinyuranye, kugirira isuku mu kanwa, koza amenyo, nibwo buryo bwa mbere bwiza bwo kugira impumuro nziza mu kanwa. Nyamara kandi hari n’ibindi bintu ushobora gufungura bigatuma ugira mu kanwa hahumura neza.

Dore rero ibyo kurya 5 bituma mu kanwa hahumura neza.

  • Ibikomoka ku mata

Akenshi iyo umaze kurya ibiryo birimo za aside zinyuranye ni byiza kurenzaho kimwe mu bikomoka ku mata nka yawurute cyangwa cheese. Ibi biragenda bikarwanya za aside zari gutuma ugira impumuro mbi mu kanwa.Ndetse kuko bimwe mu bikomoka ku mata biba byongewemo vitamin D, kandi ni nziza ku buzima bwo mu kanwa.

Kurya yawurute 2 ku munsi bigabanya igipimo cya hydrogen sulfide, izwiho gutera impumuro mbi mu kanwa.

  • Imbuto cyangwa imboga zikunjagurika

Nyuma yo kurya, iyo utogeje amenyo hari ibiryo bifata ku menyo no ku ishinya, bishobora gutera impumuro mbi. Niba rero utari bubashe koza amenyo nyuma yo kurya, wenda uri ku rugendo cyangwa uriye muri restaurant, nyuma yo kurya gira icyo uhekenya nka pome,karoti uko bikuba ku menyo bizakuraho bya biryo byafasheho nuko impumuro mbi iveho.

  • Icyayi

Ibinyabutabire binyuranye nka polyphenols dusanga mu cyayi bifasha mu kwirukana impumuro mbi.

Ubwa mbere kuko icyayi kibuza bagiteri zitera impumuro mbi kororoka; bwa kabiri kuko bibuza izitapfuye kugira icyo zikora mu kanwa. Hano ibyiza ni icyayi gisanzwe ari cyo kizwi nka black tea.

  • Iki cyayi kandi kirwanya kwangirika kw’amenyo.

Gusa wibuke ko caffeine nyinshi itera kumagara mu kanwa no kuma iminwa, rero ntukanywe cyinshi.

  • Shikareti

Utuntu twose ufata dutuma mu kanwa hahora amacandwe, tuzwiho kugabanya impumuro mbi. Shikareti ariko nziza ni izitarimo isukari nyinshi kuko iyo harimo isukari bivura impumuro mbi ariko bikangiza amenyo.

Inziza ni izirimo cinnamon cyangwa mint. Zimwe uhekenya ukumva akantu kameze nk’akazamuka mu gihanga (orbit z’ubururu nirwo rugero).

Uretse kurwanya impumuro mbi kandi biranayirinda.

  • Amazi

Nubwo ariyo tuvuze bwa nyuma nyamara kandi kubura amazi mu mubiri nabyo biri mu bishobora gutera impumuro mbi mu kanwa.Mu gihe wumye mu kanwa, kumywa amazi bizakora akazi nk’ako amacandwe yagakoze. Ni byiza rero kunywa amazi menshi ashoboka, bijyanye n’ibiro ufite dore ko uretse kurwanya impumuro mbi anafasha mu gusohora imyanda mu mubiri;

Niba rero wajyaga ugira ikibazo cyo kugira impumuro mbi mu kanwa, gerageza ibi tuvuze ruguru urebe ko watandukana no kugira impumuro mbi.

Related posts