Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abantu batanu bakekwaho icyaha cya Genocide bari bacyidegembya mu bwongereza akabo kashobotse. Inkuru irambuye

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson.

Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza, Boris Johnson, yemeye guhuza polisi y’umujyi wa Metropolitan ku kibazo cy’ abantu batanu bakekwaho icyaha cya jenoside yo mu Rwanda baba mu gihugu cye.

Imyaka cumi n’itandatu irashize hafashwe icyemezo kigitegerejwe kohereza abantu batanu bakekwaho itsembabwoko mu Rwanda – Dr Vincent Bajinya, Célestin Ugirashebuja, Charles Munyaneza, Emmanuel Nteziryayo na Célestin Mutabaruka.

Muri iyi myaka yose, aba bakekwa ntibigeze boherezwa mu Rwanda cyangwa ngo baburanishwe mu nkiko zo mu Bwongereza. Ku wa gatanu, tariki ya 24 Kamena, Johnson asubiza ku kibazo kijyanye nabyo n’ikinyamakuru The New Times ubwo yaganiraga n’abanyamakuru i Kigali, yemeye ko ubutabera bwatinze.

Ati: “Ejo bundi nagiye ku rwibutso rwa Jenoside. Nta muntu ushobora kujyayo atiriwe akurikiranwa n’ibyabereye hano mu Rwanda (mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994) kandi ndumva ibyiyumvo by’abantu”.

Ati: “Ibyo nabwiye Perezida Kagame ku wa kane, 23 Kamena ni uko, nzakora ibishoboka byose kugira ngo ibi byihute. Niba hari ikindi dushobora gukora kugira ngo ubutabera bw’abakorewe jenoside bugerweho, tuzabikora rwose.”

 Johnson yavuze ko Polisi ya Metropolitan igiye kugira umuyobozi mushya – ariko ntisobanure igihe – nyuma yuko Dame Cressida Rose Dick wabaye Komiseri wa Polisi muri Metropolis kuva 2017 kugeza 2022 aherutse guhatirwa kuva ku mirimo.

Related posts