Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Ubuzima

Abamamazaga imiti yongera ubugabo n’indi nkayo akabo kashobotse

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yasohoye itangazo rikumira kwamamaza ibikorwa by’ubuvuzi. Birumvikana ko ababikoraga nk’ubucuruzi cyangwa n’abandi barimo abamamazaga imiti yongera ubugabo n’indi nkayo irimo ngo iyongera ubushake bwo gutera akabariro akabo kashobotse.

Ni kenshi ku maradiyo cyangwa amateleviziyo n’ibindi bitangazamakuru hakunze kugaragara abitwa ko ari abaganga bavura indwara hafi ya zose zirimo n’izananiranye kwa muganga hasanzwe. Ni ibiganiro bikurikirwa cyane ndetse ugasanga binafata umwanya munini cyane kuri ibyo bitangazamakuru.

Kubera hari umubare w’abantu benshi babaswe n’uburwayi butandukanye, usanga ibintu by’ubuvuzi nabyo byarajemo akavuyo ndetse n’abatekamutwe. Nta gitangaza kirimo kumva umuntu avugira kuri radio ko avura indwara zose zananiranye ahandi, hari n’ubwo akubwira ko avura bimwe mu bitaboneka birimo nk’umwaku n’inyatsi,cyangwa akakubwira ko afite umuti ufasha abantu kugera ku bukire.

Kuri ubu rero, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda yashyizeho umurongo. Yihanangirije ibigo by’itangazamakuru n’abayobozi babyo ko kizira kikaziririzwa kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi. Yabasabye kubahiriza amabwiriza akubiye muri iri tangazo yasohoye mu rwego rwo kwirinda ibihano bishobora kuzajya bihabwa uwayarenzeho.

Nk’uko bigaragara mu itangazo rya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda, kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi ntabwo bibujijwe burundu, gusa bizajya bisaba ko ubikora azajya aba afite ibyangombwa bibimwemerera yahawe na Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda. Iri tangazo ntirigaragaza ibihano biteganirijwe abazarenga kuri aya mabwiriza, ariko abazayarengaho bashobora kuzaba benshi kuko usanga aribyo bintu byiganje cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Imwe mu miti yamamazwa cyane, harimo iyongera ubushake bwo gutera akabariro akabo, iyongera ubugabo, ikiza indwara zananiranye nka kanseri, ditabeti n’izindi nyinshi. Nta gushidikanya ko abamamazaga iyi miti akabo gashobora kuba kashobotse ndetse bamwe bakaza no gusubira ku isuka cyangwa bagashaka ikindi bakora.

Dore itangazo rya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda ribuza kwamamaza imiti n’ibikorwa by’ubuvuzi

Related posts