Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abakunzi b’ ifiriti ndetse n’ ibirayi bo mu Karere ka Musanze bari mu gahinda nyuma y’aho igiciro k’ ibirayi kizamutse kandi aribyo byari bibatunze hari icyo barimo kwisabira

 

 

Mu Karere ka Musanze inkuru irimo kuvugwa cyane nta yindi nuko kuri ubu , abaturage barimo kuvuga ko mu mateka y’ u Rwanda aribwo ikilo cy’ ibirayi cyagura amafaranga 700 frw k’ ubisanze mu murima bari gukura, kandi mbere cy’ araguraga amafaranga y’ u Rwanda 150frw,niyo mpamvu bavuga ko kirimo kurya uwifite k’ umufuka.

Inkuru mu mashusho

Hari bamwe mu baturage bo mu murenge wa Kinigi baganiriye na Isangostar dukesha ino nkuru bari kuvuga ko inzara igiye kubamerera nabi, dore ko ibirayi byabaga ari nk’aho ari byo biryo byoroshye byaho, none urwego bigezeho bihenda kubyihanganira birabagoye cyane. Umwe yagize ati “Njye namenye ubwenge ikiro tukigura kuri 250frw ngo nibwo byahenze, twajya mu murima tugatanga 80frw, none nageze mu murima, bati ‘nutampa 720frw nta birayi muravana hano.’”

 

Aba baturage bakomeje bavuga ko urwego rwo kurya ibirayi bari kubona bamaze kururenga kubera ko ubu gahunda ni ukugura ibigori bakajya kubetesha bakavanamo akawunga akaba ari ko kabatunga, bagaheraho bavuga koi bi biciro bikabije cyane ugereranije na mbere.

 

Nubwo aba baturage bavuga gutyo igihe ugiye mu murima, ugiye mu mujyi wa Musanze ababicuruza noneho, ibirayi byiza biri kugura hagati ya 900frw ndetse na 1000frw y’u Rwanda, ababihinga akaba aribo bafata iya mbere bavuga ko ibirayi kubirya nabo ubwabo batari kubigeraho, ahubwo basigaye bahangayikiye ahazaza kuko n’imbuto yo kubihinga ubwayo isigaye ihenze.Umwe yagize ati “urebye ahantu ikirayi gisigaye gihagaze, uri gusanga kiri kungana n’inyama?” Ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru buvuga ko guhenda kw’ibirayi byatewe n’uko izuba ryavuye cyane n’ibihe bigahinduka, kuburyo hari n’ababonye ibirayi bitangiye guhenda bakagurisha n’imbuto ibigega bigasigaramo ubusa, ariko bakaba bagiye gukora ibishoboka byose iki kibazo kigashakirwa umuti nk’uko Guverineri Mugabowagahunde Maurice yabivuze.Yagize ati “ariko twebwe twifuza ko umuturage ahinga umusaruro we akawukuramo inyungu nyinshi, ariko kuri iyi nshuri biratandukanye hari imbogamizi nyinshi zirimo izuba n’ibindi byatumye umusaruro utaboneka, ariko ni ugufatanya twese nk’inzego tukareba uburyo umuguzi bimugeraho bidahenze.”

Ubusanzwe ibirayi byera cyane mu turere twa Musanze, Burera na Nyabihu, ariko muri iyi minsi hari kumvikana ihanika cyane ry’ibiciro by’ibirayi ku isoko kuburyo koko bigaragara ko cyabaye ikibazo gihangayikishije.

 

 

Related posts