Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abakozi batanu bo mu karere ka Rutsiro batawe muri yombi  nyuma y’ uko hari inkuru itari nziza irimo ku bavugwaho barimo gukekwaho gukora amarorerwa.

Inkuru ibabaje kandi iteye agahinda  ni uko mu Karere ka Rutsiro harimo kuvugwa inkuru itari nziza y’ abakozi bakora mu Karere ka Rutsiro bafunzwe bakekwaho kwiba imyambaro yagenewe gufasha abagizweho ingaruka n’ ibiza biherutse kwibasira abaturage  bigatuma benshi bahasiga ubuzima abandi bikabasiga iheruheru.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Rwanda News 24  kivuga ko batawe muri yombi kuri iki Cyumweru tariki ya 14 Gicurasi 2023  mu masaha ya n’imugoroba , muri abo batawe muri yombi harimo abakozi babiri  b’ urwego rwa Dasso,  abakozi babiri b’ Urwego rw’ Akarere ndetse n’ umushoferi w’ Akarere nawe ari mubatawe muri yombi.

Murekatete Triphose , Umuyobozi w’ Akarere ka Rutsiro ,  yemeje aya makuru avuga ko aba bakekwaho bose batawe muri yombi, Uyu muyobozi yagize ati“Amakuru yo kuba hari abakozi b’akarere bafunzwe ni ukuri, aho bakekwaho gutwara imyenda yari igenewe abagizweho ingaruka n’ibiza.”

Amakuru avuga ko aba batawe muri yombi kuri ubu bafungiwe kuri Sitasiyo ya RiB ya Gihango.

Ibiza mu Ntara y’Iburengerazuba, iy’Amajayaruguru n’iy’Amajyepfo byahitanye ubuzima bw’abantu bagera ku 131 nyuma y’ imvura nyinshi yaguye muri ibi bice  abandi basigaye bibasiga iheruheru,  guverinoma yagerageje kugoboka abahuye n’ ibyo biza , bafashwa kubona imyambaro , ibiribwa ndetse n’ ibindi.

Reba inkuru mumashusho

Related posts