Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abakoresha gare ya Ruhango babangamiwe no kunyagirwa kandi barubakiwe inyubako ya gare  ntiyuzuzwa

Bamwe mu bagenzi  n’abakorera muri gare ya Ruhango mu ntara y’amajyepfo, bavuga ko  bahura n’ikibazo cyo kunyagirwa bitewe n’uko nta nyubako zo kugamamo muri iyo gare zihari dore ko n’iyo bari barubakiwe imaze imyaka igera kuri ibiri  itaruzura ndetse ibikorwa byo kuyubaka bimaze igihe  byarahaze.

Bamwe mu baturage baganiriye na Kglnews bagaragaje bimwe mu bibazo bahura nabyo n’ibyo bifuza ko Leta yabakorera aho umwe yagize ati “Aha ngaha iyo imvura iguye ari nyinshi amahuhwezi arakubita abantu bakabura aho bugama bagahungira kuri Volcano ariko bakanga bakanyagirwa”. Yunzemo ko inyubako batangiye kubakirwa yadindiye kandi ko abona ko no kugira ngo izuzure ari ibibazo

Undi muturage utashatse ko dutangaza amazina ye we yavuze ko nubwo muri Gare ya Ruhango hadasakaye ariko iyo imvura iguye buri wese yiyeranja akugama ahamwegereye nko ku mabaraza kandi ntihagire unyagirwa.

Yakomeje avuga ko umushinga w’inyubako wo watangijwe n’ abantu benshi ariyo mpamvu  kuzura bigoye cyane nyamara iyo uba ari uw’abantu babiri cyangwa bake wari kuba wararangiye.

Uyu yagize ati “Uriya mushinga wo kugira ngo uzihute biragoye, cyereka iyo uba ari uw’umuntu umwe cyangwa babiri ariko nkeka y’uko batabasha guhuza kugira ngo urangire vuba”.

Iyo ugeze muri iyi gare ya Ruhango ubona  igice gikoreramo amasociyete atwara abagenzi ndetse n’igice gikoreramo abacuruzi, gusa aba bacuruzi ngo iyo imvura iguye  ntibabona aho bugamisha ibicuruzwa byabo ndetse n’abagenzi baba bari gutega ngo ntibabona aho bugama

Aba baturage n’ubwo bavuga ko bahura n’ibyo bibazo,bagaragaza ko bitagakwiye kuko hari inzu imaze amyaka igera kuri ibiri yubakwa babwirwa ko ari iy’ubucuruzi ndetse na gare ariko bategereza ko yuzura bagaheba dore ko ngo na n’ubu imirimo yo kuyubaka imaze igihe yarahagaze

Ni ikibazo Umuyobozi w’akarere ka Ruhango ,Habarurema Valens, avuga ko agiye gukora ibishoboka byose iyi nyubako igasozwa iki kibazo kikabonerwa igisubizo dore ko niyuzura izasubiza ibi bibazo

Meya Habarurema yagize ati “Uyu munsi tumaze kihashyira amafaranga angana na Miliyoni Magana Ane na Cumi, muri Miliyari imwe na Miliyoni Magana inani zigomba kuzagajya birumvikana ko tugeze kuri 23% dukora uwo mushinga, urumva ko uwo mutungo umaze kuhashyirwa ni munini, Kandi uratanga ikizere ntabwo twawupfusha ubusa buri munsi rero turakita amafaranga agenda aza Kandi nta nubwo turagana banki ayo mafaranga ni ava mu banyamuryango mu baturage ba Ruhango nitubona ko ari ngombwa ko tuzagana banki turateganya kujyayo mu masuku ariko ubu ngubu igikorwa kiri kugenda neza ndabizeza ko igikorwa kizarangira kandi kimeze neza Cyane”.

Biteganyijwe ko iyi nyubako izaba igeretse niyuzura izashyirwamo aho guhahira no gufatira amafunguro ndetse n’ubusitani,umushinga wose ukazuzura utwaye nibura Miliyari 2 z’amafaranga y’u Rwanda.

Uyu mushinga utangizwa muri mata 2022 byavugwagwa ko igice cya mbere cyawo kizarangirana na 2022 n’aho icya kabiri kikarangirana na 2023, ku buryo ibikorwa byose byagombaga kurangirana na kanama 2024 gusa kuri ubu  ikigararagara n’uko cyaba igice cya mbere ndetse n’icya kabiri imirimo yahagaze bitararangira.

Nshimiyimana Francois i Ruhango

Kglnews.com

Related posts