Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abakora ibyaha bafatiwe ingamba zikakaye ,hari ikintu kigiye kujya  gikusanya amakuru y’ abanyabaha

 

Kuri uyu wa gatanu tariki 15 Nzeri 2023 nibwo hamuritswe ku mugaragaro umushinga wo gukoresha Indege nto itagira umupilote (Drone) yahawe izina ‘Inganji I’ igiye kwifashishwa mu gukumira no gufasha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) mu iperereza ryo gutahura abangiza ibidukikije

Iyi drone yiswe ‘Inganji I’ izajya yifashishwa mu gukusanya amakuru ndetse inakore ubugenzuzi; bigamije gukumira ndetse no gukora iperereza ku byaha byangiza ibidukikije.

Iki gikorwa cyo gutangiza ubu buryo kikaba cyitabiriwe na Minisitiri w’Ibidukikije, Dr Mujawamariya Jeanne d’Arc wanakiyoboye akaba kandi yari kumwe n’abayobozi banyuranye barimo Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col (Rtd) Jeannot Ruhunga.

Muri iki gikorwa kandi minisiteri y’Ibidukikije yavuze ko “Drone Inganji I izafasha mu gushakira umuti ndetse no kugenzura ibikorwa byangiza ibidukikije, birimo abapfusha ubusa ubutaka, abashyira imyanda mu mazi, ndetse n’abajya gukorera ibitemewe ahantu hakomwe.”

Ubusanzwe izi ndege zitagira abapilote zifashishwa mu bikorwa binyuranye mu Rwanda, birimo gukwirakwiza amaraso n’imiti mu Bitaro binyuranye, ndetse no gutera imiti yica imibu.

Sibyo gusa kandi kuko izi ndege zanifashishishwe mu bihe bya Covid-19 aho zagiye zijya mu bice binyuranye, zifashishwa mu gutanga ubutumwa bwo kurwanya iyi ndwara yigeze kuba icyorezo cyazengereje abaturaye Isi.

Related posts