Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abakobwa ni babi cyane! Umusore yatunguwe n’ umukobwa bakundanaga wamwihakanye ataziko ari we barimo kuvugana

 

Nyuma y’uko umusore aje kumenyera ko uwo bakundana atakimukunda ahubwo aba amubeshya, yamushyize mu igerageza aza gusanga atarigeze anamukunda na gato.

Uyu musore wo muri Nigeria yatekereje kumukoresha iki kizamini akoresheje urubuga rwa watsapp gusa ahindura numero, Uyu musore yagize ati:” Namaze kumenya ko umukobwa dukundana atankunda ndetse ko ntakimurimo maze mpita kubihamya nkoresheje uburyo bwo kwihindura undi”.

Uyu musore yakomeje avuga ko ubwo yatangiraga kuvugisha uyu mukobwa ngo ntakuzuyaza yakubwiye ko ntamukunzi afite ndetse ko ngo n’uwo baheruka gukundana ntakigenda cye, Ati:” Tuvugana nihinduye undi, yambwiye ko adaheruka gukundana , ambwira ko imyaka itandatu ishize kandi ko uwo bakundanye nyuma nawe batarambanye bitewe n’uko ntabwenge yagiraga”.

Muri iki kiganiro yamusabye kumuha ifoto y’uwo musore ngo arebe icyo kimara bakundanaga maze amuha ifoto ye.Ati:” Namusabye ifoto y’uwo musore avuga ko ntabwenge yari afite kugira ngo ndebe. maze akiyimpa ndumirwa kuko yampaye ifoto yanjye”.Uyu musore wiyise Chapt Aliyu kumbuga nkoranyambaga, yagaragaje ko ubuzima abayemo ubu ari ubwo kwangirika n’ibikomere yatewe n’uwo mukobwa byitwako bakunda dore ko ubwo yamwandikiraga nyuma y’aho yamusubizaga adashaka kuko yatekerezaga ko yabonye undi mukunzi.

Benshi mubagize icyo bavuga bahumurije uyu musore bamusaba kwihangana ndetse no gukomera.

Related posts