Kuri uyu wa Kane tariki ya 29 Gicurasi 2025 ,nibwo Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yashimye ko ababyeyi benshi bamaze gusobanukirwa akamaro k’amasomo y’ubumenyingiro ndetse bakaba bihutira kwandikisha abana babo muri aya mashuri, Ku rundi ruhande ariko, umubare w’abakobwa bitabira aya masomo uracyari hasi kuko, ubu bari munsi ya 30% naho 70% basigaye bakaba ari abahungu.
Mu muhango wo gutanga impamyabushozi ku banyeshuri basoje amasomo mu Ishuri Rikuru ry’Imyuga, Tekiniki n’Ubumenyingiro, RP [Rwanda Polytechnic], Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard yasabye abakobwa kugana amashuri yigisha imyuga, tekiniki n’ubumenyingiro.
Mu bagera kuri 4562 basoje amasomo muri Rwanda Polytechnic, 72% ni abahungu mu gihe abakobwa ari 28%.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati ‘‘Ndagira ngo nongere nshimangire ko amasomo ya tekiniki, atagenewe abahungu cyangwa abakobwa gusa. Ahubwo twamaze kubona ko ari abakobwa, ari abahungu bayiga kimwe ndetse bagatsinda kimwe bitewe n’umurava buri wese yakoresheje.’’
Mu 2024, abagera kuri 29.2% by’abanyeshuri barangije muri Rwanda Polytechnic bari abakobwa, naho 70.8% basigaye ni abahungu.
Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente ati “Tuboneyeho gushishikariza abana b’abakobwa kwitabira cyane aya mashuri, kubera ko mu mibare twabonye baracyari hasi ya 30%. Turabibashishikariza rero kuko mwabonye ko abayize babonye akazi keza kandi n’amasomo bayatsinze neza.”
Imibare ya Minisiteri y’Uburezi igaragaza ko abanyeshuri bose biga mu mashuri ya tekinike, imyuga n’ubumenyingiro [ayisumbuye na kaminuza], barenga ibihumbi 115 barimo abakobwa 51.557 bangana na 44,6% mu gihe abahungu ari 63.959 bangana na 55,4%.Ni imibare igaragaza ko abiga muri aya masomo bavuye kuri 31% ugera kuri 43% mu myaka itanu ishize.