Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abakobwa barakujya ugasigara wangara ku gasozi! Dore ibimenyetso 9  byakwereka ko umukobwa akuryarya kandi akubeshya urukundo

Ese waba ukeka ko umukobwa ukunda akuryarya akakubeshya ko agukunda kandi hari ikindi yishakira? Niba bimeze gutya ntabwo uri wenyinye. Abagabo benshi bisanga mu rukundo rw’uburyarya aho abakobwa bishushanya bakabereka ko babakunda nyamara hari ikindi kibagenza.

Urukundo rw’uburyarya rusiga uwabeshywe yumva yarakoreshejwe, ndetse akitakariza icyizere. Ku bw’amahirwe hari ibimenyetso wareberaho ukamenya ko umukobwa ariko kukuryarya bitaragera kure ari na byo uyu tugiye  kukugezaho.

Ese watandukanya ute urukundo rw’ukuri n’urw’uburyarya?

Urukundo rw’ukuri rugaragarira mu gutanga ndetse no kwita ku mukunzi wawe kabone n’iyo byaba ari mu bihe bikomeye mu gihe urw’uburyarya rugaragarira mu kwikunda no kwikubira, kwakira ariko ntutange.

Niba wibaza niba umukobwa ukunda agukunda urwa nyarwo cyangwa akuryarya soma ibi bimenyetso 9 bikurikira:

1. Ntago aba atekanye iyo muri kumwe:Niba igihe muri kumwe ubona adashaka ko mumarana umwanya, atishimye cyangwa se ukabona ntashishikajwe no kuganira na we uzamenye ko akuryarya.
Urugero: Ushobora kuba uri kumwe n’umukobwa, umuntu akamuhamagara maze bakiganirira iminota igashira indi ikaza kandi wumva bavugana ibintu bisanzwe. Ukabona asa n’uwibagiwe ko uhari. Nubona ibi uzamenye ko nta rukundo agufitiye.

2. Ntakwereka urukundo: Niba igihe uri kumwe n’umukobwa ukunda utajya ubona yisanzuye ngo akwereke urukundo cyangwa ukabona yifashe cyane, iki ni ikindi kimenyetso cy’uko atagukunda.
Nutangira kubona ko umukobwa ukunda aba kumwe na we mu buryo bumeze nk’inshingano cyangwa agahato iki kizaba ari igihe kiza cyo kurekana na we.

3. Ntashishijajwe no kukumenya:Mumaranye igihe ariko ntajya akubaza ibyo ukora, ibigushimisha, incuti zawe, umuryango wawe…Niba ari uko bimeze ushatse wakurayo amaso.

4. Ntashimishwa n’utuntu duto umukorera:Iyo umukobwa agukunda ashimishwa na buri kantu kose umukoreye kabone n’iyo kaba ari gato.Niba rero icyo wakora cyose ngo umushimishe ubona biba bisa n’aho bitamufasheho uzamenye ko atagukunda na gato.

5. Ntajya agaragaza ko mukundana iyo muri mu bandi: Niba umukobwa mukundana atajya agaragaza urukundo igihe muri mu bandi, cyangwa akaba ashaka ko muhura muri mwenyine gusa, uzamenye ko atagukunda. Urugero: Mushobora kuba muri mu bandi ukamufata ku rutugu, mu kiganza… ukabona arakwitaje kandi ubundi iyo muri mwenyine ubona nta kibazo afite iyo ubikoze. Aha uzamenye ko adashaka ko hari ubona ko mukundana.

6. Ashimishwa n’uko ugaragara aho kwishimira uwo uri we: Bibaho ko umukobwa ashobora kwishimira imiterere y’umusore. Ugasanga buri gihe ashishikajwe n’uko ugaragara nk’imyambaro, amatuza, ibigango…

7. Ntiyifuza ko ibintu bikomera: Ikindi kimenyetso cyakwereka ko umukobwa atagukunda by’ukuri ni uko adatuma muvuga ku hazaza hanyu. Iyo utangiye kubivugaho akora ku buryo muhindura ikiganiro.Ikindi kimenyetso hano ni uko akuburira umwanya, agahora ahagarika gahunda mwapanze, agakora ku buryo muhura akanya gato gashoboka.

8. Iyo uganiriza undi mukobwa ubona ntacyo bimubwiye: Iyo ukunda umuntu uranamufuhira n’ubwo gufuha cyane atari byiza. Niba umukunzi wawe atajya agufuhira namba ni uko atagukunda.

9. Ntashaka kukwereka incuti n’umuryango we: Ikindi kimenyetso gikomeye ni uko iyo umukobwa atagukunda ntago aba ashaka ko umenyana n’umuryango we cyangwa incuti ze.

Related posts