Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Abakinnyi bitezwe guhamagarwa mu Amavubi yitegura umukino n’ikipe ya Mozambique hagaragaramo abakinnyi bashya barenga 5 harimo na bamwe twahoze twifuza ko badukinira bakuriye i Burayi

 

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi igomba gutangira umwiherero mu cyumweru gitaha, twabateguriye abakinnyi bashobora guhamagarwa harimo n’abakinnyi bashya Kandi bakomeye.

Tariki 18 kamena 2023, ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi irakira ikipe ya Mozambique kuri Sitade mpuzamahanga y’Akarere ka Huye Sitade imwe rukumbi u Rwanda rufite yemerewe kwakira imikino nyafurika.

Abakunzi b’umupira w’amaguru hano mu Rwanda bategereje kureba abakinnyi umutoza Carlos Alos Ferrer azahamagara nyuma y’igihe bivugwa ko hari abo bamaze kuvugana kandi ibiganiro bikaba byaramaze kugenda neza muri abo bakinnyi harimo Rafael Torre, Samuel Guellete, Patrick Mutsinzi hamwe n’abandi benshi.

Twabateguriye Urutonde rw’abakinnyi bitezwe guhamagarwa n’umutoza w’Amavubi Carlos Alos Ferrer utarerekana itandukaniro rye n’abandi batoza batoje ikipe y’igihugu y’u Rwanda. Uru rutonde rurimo abakinnyi bataherukaga barimo Biramahire Abedi, Mukunzi Yanick ndetse na Usengimana Faustin.

Mu izamu: Ntwari Fiacre, Ishimwe Jean Pierre, Hakizimana Adolphe

Ba myugariro: Manzi Thiery, Rwatubyaye Abdul, Fitina Ombarenga, Serumogo Ally, Imanishimwe Emmanuel Manguende, Ishimwe Christian, Mutsinzi Ange, Faustin Usengimana, Nsabimana Aimable hamwe na Torre Rafael ukina muri Gefle IF muri Suedé

Abo hagati: Hakeem Sahabo, Yanick Mukunzi, Ruboneka Jean Bosco, Rafael Yorke, Bizimana Djihadi, Muhire Kevin, Rubanguka Steven, Samuel Guellete ukina muri RAAL La Louvierre mu ububiligi

Ba rutahizamu: Didier Mugisha, Biramahire Abedi, Mugisha Gilbert, Ndikumana Danny, Nshuti Dominique Savior hamwe na Mutsinzi Patrick ukina muri Al Wahd ibarizwa muri Saudi Arabia

Related posts