Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abahinzi begereye umuhanda Huye_Nyamagabe wangijwe n’ imvura barataka igihombo.

 

Umuhanda Huye-Nyamagabe ahitwa ku Karambi wangiritse ku wa Mbere tariki 15 Mutarama 2024, bituma ufungwa ku buryo nta binyabiziga byatambukaga bitewe n’uburyo wangiritse bikomeye

Ni igice cy’umuhanda munini wa kaburimbo uva Kigali werekeza i Rusizi unyuze mu karere ka Huye ugakomereza muri Nyamagabe, aho wangirikiye mu karere ka Huye, Umurenge wa Kigoma, akagali ka Karambi mu mudugudu wa Kigarama.

Nyuma yo kwangirika k’uyu muhanda, hangiritse n’ibindi bikorwa remezo bitandukanye birimo n’imyaka y’abaturage aho kugeza ubu bagitaka igihombo gikomeye batewe no kwangirika k’uyu muhanda nk’uko bamwe mu baturage baganiriye na Kglnews.com babivuga

Ntawuyisumba Marceline utuye mu murenge wa Kigoma, akagari ka Karambi mu mudugudu wa Kigarama aho uyu muhanda wacikiye yavuze ko bari bamaze iminsi babona umuhanda ucika kenshi bakaza bagasana ariko ntibamenye ko munsi waba ufite ikibazo gikomeye bikabateza igihombo cyo kubura n’imyaka yabo yabaga ihinze ahegereye umuhanda gusa kuri ubu bikaba byabaye akarusho

Marceline yagize ati “Twajyaga tubibona biba umuhanda uza usatira amagana hepfo imyaka yacu ikagenda gusa kugeza ubu yashizeho burundu” yakomeje avuga ko basaba ko umuhanda wakongera gukorwa wakorwa usubizwa amagana haruguru.

Uwimana Chantal nawe utuye muri aka gace yavuze byinshi ku iyangirika ry’uyu muhanda anagaragaza ibihombo byabateje nk’abaturage.

Chantal yagize ati “Usanga abantu baza gukora uyu muhanda bakawukora nabi, kubera kuwukora nabi amazi akuzura munsi y’umuhanda akanadusanga mu ngo zacu nk’abaturage, kuko hari n’igihe kigera ukajya kubona ukabona umushinwa aragarutse n’umukozi baje gukuramo nk’umucanga”.

Aba baturage bose bakaba basaba ko uyu muhanda wakongera ugasubirwamo ugakorwa neza.

Umuyobozi w’akarere ka Huye ,Ange Sebutege ,avuga ko kuwa 6 hari hangiritse amazu y’abaturage n’imyaka iri ku buso bugera kuri hegitare eshatu n’igice agaha inama abaturage gufata ubwishingizi mu buhinzi.

Meya yagize ati “Abaturage tubagira inama yo gufata ubwishingizi mu buhinzi ibindi hagakorwa isesengurwa umuturage wagize ikibazo hakarebwa icyo bamufasha”

Bimwe mu byangirijwe by’abaturage harimo , ibihingwa birimo amasaka, ibigori n’ibindi.

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bw’akarere ka Huye kugeza ubu umuhanda uracyasanwa gusa igice kimwe cyo cy’umuhanda kiri gukoreshwa mu gihe utaraba nyabagendwa.

Nshimiyimana Francois i Huye

Kglnews.com

Related posts