Ikipe ya Rayon Sports yatangaje ko abahanzi babiri bari mu bakunzwe mu muziki Nyarwanda, Nemeye Platini P [BABA] na Bushali bazatarama ku munsi w’amateka wamamaye nka “Rayon Day” abandi bita «Umunsi w’Igikundiro» uteganyijwe taliki 03 Kanama 2024.
Ibi Rayon Sports yabinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo ndetse n’abahanzi ku giti cyabo babihamiriza ababakurikira ku mbuga zabo bwite.
Uyu munsi ni wo Ikipe ya Rayon Sports imurikira abakunzi bayo abakinnyi bashya n’abasanzwe iba izifashisha mu mwaka w’imikino mushya, abafatanyabikorwa, abaterankunga, kumurika imyambaro y’ikipe, imishinga, ndetse n’intego ngari ziba zigiye kuranga ikipe mu mwaka wose.
Rayon Sports yemeje ko uyu munsi ubaho ibirori bidasanzwe uzaba taliki ya 03 Kanama 2024 kuri Stade Régionale yitiriwe Pelé i Nyamirambo saa Kumi n’Imwe z’Umugoroba.
Ibi birori rero bizongererwa ibirungo n’abahanzi batandukanye nka Nemeye Platini P abakunzi be bita BABA. Uyu wabarizwaga mu itsinda rya Dream Boys we na mugenzi we TMC nyuma baza gutandukana na we yabyemeje ateguza abakunzi be, abasaba kuzitabira ku bwinshi mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye.
Platini P yaririmbye izirimo Atansiyo, Helena, Shumuleta, Fatamano n’izindi kuri uwo rukuta rwe yagize ati “ABARAYON!!! Rayon Sports iratwara nibura bibiri muri uyu mwaka w’imikino. Duhure kuwa Gatandatu kuri Rayon Day.”
Undi muhanzi watumiwe, ni Bushali uzwi cyane mu njyana ya “Trapish” aho yakundiwe indirimbo zirimo Nituebue, Kugasima, Umwali, Muruturuturu, Bahabe n’izindi. Bushali asanzwe amenyerewe cyane mu bitaramo bitandukanye dore ko yari amaze iminsi agendana na Rayon Sports mu mikino ya gishuti yari imaze iminsi ikina hirya no hino mu ntara.
Kuri uyu munsi kandi, ikipe ya Azam FC yabaye iya kabiri [Inyuma ya Yanga SC, imbere ya Simba SC] muri shampiyona y’Ikiciro cya Mbere muri Tanzania, izafasha Rayon Sports kurunga ibirori by’Umunsi w’Igikundiro, aho bazakina bahanganiye n’igikombe.