Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Udushya

Abagabo 2 b’ abakire bisanze bari guhatanira kurya agatunda umukobwa w’ imyaka 19 upima metero 2 umwe muri bo yitanga inka 350!

Hashingiwe ku mico itandukanye mu bihugu bitandukanye ku Isi usanga kubona umugore murushinga atari ikintu kigoye, ndetse nubwo byaba bigoye akenshi usanga abakobwa aribo bihitiramo abo bazabana bitewe n’urukundo.

Gusa hari ubwo usanga hari ubwoko bumwe bwo mu bihugu bitandukanye usanga bushyiraho amarushanwa ku bakobwa babuvukamo, umusore ubashije gutsinda akaba ariwe umwegukana, aho twatanga Urugero kuri ubu bwoko bwo muri Sudani y’Epfo. Kuri ubu muri iki gihugu cya Sudani y’Epfo haravugwa inkuru yaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga y’abagabo babiri b’abakire bari guhatanira kurongora umukobwa w’imyaka 19, ufite uburebure bungana na metero 2 na santimetero 13.

Umwe muri abo bagabo akaba yamaze kwiyemeza gutanga inka 105 n’amafarangana angana n’ibihumbi 20 by’amadollari kugirango abashe kwegukana uyu mukobwa witwa Athiak Dau Riak.

Undi mugabo bahataniye uyu mukobwa, nawe nawe yamaze kumenyesha umuryango we ko azatanga inka 350 cyangwa zirengaho, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota V6, ndetse ahe inzu y’ibyumba bine umuryango w’uwo mukobwa. Kuri ubu igihirahiro ni kinshi ku babyeyi ba Athiak Dau Riak bibaza uwo bazamuha, gusa kuribo ngo igisubizo ni uko uzahiga undi ariwe uzegukana umugeni.

Related posts