Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abafite abana biga mu mashuri yisumbuye bafite impungenge ko kongera umushahara wa mwarimu bizatuma ibigo by’amashuri nabyo byongera amafaranga y’ishuri

Nyuma y’uko Minisitiri w’intebe w’u Rwanda Dr Eduard Ngirente atangarije inteko ishingamategeko ko Guverinoma y’u Rwanda yafashe icyemezo cyo kuzamura umushahara wa mwarimu, abantu benshi cyane cyane abarimu bagaragaje ibyishimo batewe n’iki cyemezo cya Guverinoma y’u Rwanda. Gusa ariko hari ababyeyi bafite abana biga mu mashuri yisumbuye bagaragaza impungenge ko kongera umushahara wa mwarimu bishobora gutuma ibigo by’amashuri nabyo byongera amafaranga y’ishuri.

Nyuma y’igihe kirekire abarimu bataka ko umushahara wabo utakijyanye n’igihe ndetse n’ibiciro biri ku isoko, cyera kabaye Leta yakoze igisa n’icyatunguranye maze yongeza umushahara w’aba bakozi bayo bari bamaze imyaka bafatwa nk’urugero rw’abahembwa amafaranga macye. Uhereye ku barimu bigisha mu mashuri abanza bongerewe umushahara kugeza ku kigero cya 88% cy’uwo bahembwaga naho abo mu mashuri yisumbuye bongerewe 40%.

Uku kongera umushahara wa mwarimu hari ababona ko bizagira ingaruka ku bukungu bw’u Rwanda kuko umwe mu bahanga mu bijyanye n’ubukungu waganiriye na kglnews.com yadutangarije ko bishobora kuzatera ikitwa Wage push inflation aho ibiciro ku isoko bishobora kwiyongera bigateza guta agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda.

Uretse ku ruhande rw’ifaranga hari ababyeyi bafite abana biga mu mashuri yisumbuye bahangayitse, aba batewe impungenge n’uko kongera umushahara wa mwarimu bishobora gutuma ibigo by’amashuri nabyo byongera amafaranga y’ishuri. Ibi bizaterwa n’uko kugirango mwarimu ahembwe amafaranga menshi bizaba ingengo y’imari yisummbuyeho bityo kugirango iboneke bikazasaba ko ibigo byongera amafaranga bisaba abanyeshuri babyigamo.

Ikindi bishobora guteza ni uko abarimu bigishaga mu mashuri yigenga bashobora kwimuka ari benshi bakigira kwigisha mu mashuri ya Leta, ibi bibaye byatuma habaho ibura ry’abarimu mu mashuri yigenga kuburyo n’abazajya baboneka bazajya baba bahenze bigasaba ibigo by’amashuri yigenga kuzamura amafaranga y’ishuri kugirango bibashe guhemba abarimu babyo.

Kuzamura umushahara wa mwarimu ni bimwe mu byo Leta y’u Rwanda yakunze kubizeza. Mu Rwanda hari ibigo by’amashuri byinshi bya Leta, hari ibyo Leta ifatanyijemo n’abikorera cyangwa abanyamadini ariko ku rundi ruhande hari n’ibindi bigo by’amashuri byigenga ijana ku ijana bivuze ko bifitwe n’abikorera.

Related posts