Abafana bakoze ibidasanzwe ubwo bajyaga ku rwanira kureba igihanganjye muri ruhago gikomeye ku Isi

Urugendo rwa Lionel Messi, kapiteni w’ikipe y’igihugu ya Argentine akaba n’umukinnyi wa Inter Miami, mu gihugu cy’u Buhinde, rwatangiye mu mvururu nyinshi nyuma y’uko abafana basenye stade bari bitezemo kumubona.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatandatu, Messi yageze mu Buhinde mu gikorwa cyiswe “GOAT Tour”, kigamije ibikorwa bitandukanye byo guhura n’abafana no kwamamaza. Aho yahise ajyanwa muri stade yo mu mujyi wa Kolkata, yari yateraniyemo abantu barenga ibihumbi 80, bose bishyuye amafaranga menshi bizeye kuzamubonera hafi.Nubwo uyu mukinnyi ufite Ballon d’Or umunani yageze muri iyo stade, yamazemo iminota igera kuri 15 gusa, kandi ntiyigeze agaragara neza ku bafana bari bateraniye aho, kuko yari akikijwe n’abayobozi bakuru, ibyamamare byo mu Buhinde ndetse n’abafotora.Nyuma y’uko Messi avuye muri stade, abafana benshi bagaragaje uburakari bukabije, bavuga ko babeshywe kuko bishyuye amafaranga menshi ariko ntibabone uwo bari bategereje. Ibyo byateye imyivumbagatanyo, bamwe batangira gusenya stade no kujugunya ibintu mu kibuga.

Lionel Messi yari aherutse gusura u Buhinde mu mwaka wa 2011. Muri uru rugendo rwe rushya, ateganya no kumurika ikibumbano kinini cyubatswe mu izina rye, kikaba ari cyo cya mbere kinini cyubakiwe umukinnyi w’umupira w’amaguru mu mateka.Azanazenguruka imijyi itandukanye y’iki gihugu, aho abafana bazahabwa amahirwe yo kumufotoreza cyangwa guhura na we mu buryo bwihariye, ariko babisabirwa kwishyura amafaranga. Ushaka guhura na Messi imbonankubone, kumusuhuza, gufata ifoto ndetse no guhabwa autograph, agomba kwishyura amafaranga arenga miliyoni 17 z’amafaranga y’u Rwanda.