Mu nkambi y’impunzi ya Dadaab muri Kenya, haravugwa inkuru ibabaje y’umwana w’umukobwa w’imyaka 17, Gaala Aden Abdi, wishwe urupfu rubi nyuma yo kwanga gushyingirwa ku ngufu n’umusaza w’imyaka 55 witwa Mohamed Kassim Tifo.
Amakuru avuga ko Gaala yari amaze igihe ahura n’iyicarubozo, aho mbere y’uko yicwa yashoboye guhamagara nyina kuri telefoni amutakira akababaro ke.
Yashimuswe ajyanwa kure y’iwabo
Gaala yashimuswe nijoro n’abantu atazi, bamujyana mu rugendo rurerure rungana n’ibilometero 150. Bamushyikirije uwo mugabo wifuzaga kumugira umugore ku ngufu. Akimara kubona uwo yateguriwe, Gaala yahise agaragaza ko atamushaka, ariko aho gusubira iwabo, yahise atangira gukorerwa iyicarubozo rikaze ryamaze iminsi 27.
Mbere yo kwicwa, Gaala yafashe amajwi kuri telefoni ye, ayohereza kuri nyina, agaragaza akababaro ke. Muri ayo majwi, yagize ati:
“Amasaha 24 yose y’umunsi, uyu si umugabo. Nari nabwiwe ko ari umuntu mwiza. Ubu mu maso hanjye harabyimbye. Nta mugabo mfite rwose. Kandi bimeze nk’aho namwe mwamushyigikiye igihe cyose. Nta muntu ushaka kunyumva. Uko izuba rirenze nkinjira mu nzu ndakubitwa.”
Nyina wa Gaala, Amina Abdi Nur, yavuze ko hari umuhungu wo mu muryango wa Gaala wari waratangaje ko uyu mukobwa atazigera agaruka iwabo.
Gaala yahamagaye umuryango we bwa nyuma ababwira ko yahangayitse cyane kuko telefoni ye bayimwambuye. Nyuma y’amasaha make, umuryango we wakiriye ubutumwa bubamenyesha ko yishwe, umurambo we ugatwikwa.
Polisi ya Kenya yamaze guta muri yombi Mohamed Kassim Tifo, hakaba hakomeje iperereza kuri ubu bwicanyi bukomeye bwashenguye benshi.