Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ababiligi bahawe amasaha 48 kuba bavuye ku butaka bw’u Rwanda.

 

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 17 Werurwe 2025, nibwo Guverinoma y’ u Rwanda yamenyesheje iy’ u Bubiligi ko yacanye na yo umubano ushingiye kuri Dipolomasi Ibihugu byombi byari bifitanye, u Rwanda rwemeje ko rwacuye umubano rwari rufitanye n’ iki gihugu ,biciye mu Itangazo ryasohowe na Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga.

Iri tangazo rigira riti” Guverinoma y’ u Rwanda uyu munsi yamenyesheje iy’ i Bubiligi icyemezo cyayo cyo gucana umubano wa Dipolomasi; bigahita birangira kubahirizwa”.

Iri tangazo rya Minisiteri y’ Ububanyi n’ Amahanga rishingiye by’ umwihariko u Bubiligi kuba bwarakunze kubangamira u Rwanda ,haba Mbere no mu gihe cy’ amakimbirane akomeje mu Burasirazuba bwa Congo.

U Rwanda kandi ruhamya ko muri iki gihe u Bubiligi bwafashe uruhande mu makimbirane ari mu karere ,ikindi bukaba bukomeje gukora ubukangurambaga burimo ibinyoma bugamije kurwangisha amahanga,hagamije kuruhungabanya ndetse no guhungabanya akarere ruherereyemo.

MINNAFFET yavuze ko hejuru y’uruhare rukomeye rw’amateka y’u Bubiligi mu “kubiba ubuhezanguni bushingiye ku moko bwavuyemo ivangura no gutotezwa, ndetse bukanabyara na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bwanemeye ko ubutaka bwabwo bukoreshwa n’amatsinda agamije gupfobya Jenoside no gukomeza ingengabitekerezo ya Jenoside.”

 

U Rwanda rwashimangiye ko icyemezo rwafashe cyerekana ubushake bwarwo bwo kurengera inyungu zarwo ndetse n’icyubahiro cy’abanyarwanda, ndetse no kubahiriza amahame y’ubusugire, amahoro n’ubwubahane.Leta y’u Rwanda kandi yahise isaba abadipolomate b’Ababiligi bari ku butaka bwarwo kuhava bitarenze amasaha 48, gusa yizeza ko igomba kurinda inyubako, imitungo n’ububiko bw’inyandiko za Ambasade y’u Bubiligi iri i Kigali.

U Rwanda rwaciye umubano n’u Bubiligi nyuma y’amasaha make Perezida Paul Kagame yihanangirije iki gihigu ku bwo gukomeza kubuza u Rwanda amahwemo.

Umukuru w’Igihugu ku Cyumweru ubwo yahuriraga muri BK Arena n’abatuye Umujyi wa Kigali, yavuze ko “ibyago bimwe dufite, ni ukuba twarakoronijwe n’agahugu gato nk’u Rwanda, ndetse ako gahugu kagacamo u Rwanda ibice kugira ngo rungane nka ko. Ubwo ni u Bubiligi mvuga kandi ndaza kubwihanangiriza.”Yakomeje agira ati: “U Bubiligi bwishe u Rwanda, bukica Abanyarwanda, bukajya butugarukaho n’abasigaye bukongera bukabica. Twarabihanangirije kuva kera, turaza no kubihanangiriza n’ubu ngubu.”

Perezida Kagame yagaragaje ko u Rwanda nta gihugu gikwiye kurubuza amahwemo nk’uko u Bubiligi bwabigenje, kugeza bwanze ambasaderi Vincent Karega bumuhora ubusa.Ati: “Baduhereye kera, na mbere y’iyi ntambara cyangwa igitangira, ndetse tukabiyama, tukabirengagiza, tukareba hirya, barabanza banga Ambasaderi wacu twaboherereje ngo ntibamushaka, ngo hari ukuntu ashobora kuba atarakoreye neza Congo…ariko tukababaza tuti muri bande, mwadushinzwe na nde? Abanyarwanda ko mwemera Imana, Imana koko yashinze u Rwanda aba abantu? Turaza kubibibutsa neza ko atari ko bimeze.”

Yavuze ko mu mikoro make igihugu gifite n’umutima n’ubushake bitagira aho bigarukira, u Rwanda rwiteguye guhangana na bo.Ati: “Mu buryo bwacu butari bwinshi cyane, turaza guhangana na bo. Ndavuga abo birirwa batwiruka inyuma, badukoronga, ariko twebwe twebwe byatunanira? aba batunanira? Hari ibintu byacu bimwe baza kugomba kwigomwa, bakaduha amahoro, ariko ubwo ndabivuga mbateguza, ariko nteguza namwe Abanyarwanda, ngo iyi myaka yose turi muri uru rugamba rwo kubaka igihugu, turashaka kuba Abanyarwanda, ntabwo dushaka kuba Ababiligi.”

 

Related posts