Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Aba-Rayons batashywe n’icyoba nyuma yo gusanga Rutahizamu bari bizeye ahuje ibintu bitanu [5] n’uwababereye “impfube” irura

Umukinnyi mushya wa Rayon Sports, Umunye-Congo Brazzaville, Prinsse Elenga-Kanga Junior “Didinho” ahuriye ku bintu bitanu [5] na mugenzi we ukomoka muri Republika iharanira Demokarasi ya Congo, Jonathan Ifunga Ifasso iyi kipe yazanye yitezweho byinshi gusa akaza gusezererwa adakinnye umupino n’umwe ubara.

Prinsse Elenga-Kanga aje muri Rayon Sports nyuma y’umwaka umwe wonyine Jonathan Ifasso na we ahavuye, ariko mu buryo busa n’ubutangaje bahuriye kuri byinshi; ibintu bituma abakunzi b’iyi kipe bagira impungenge ko ashobobora kuzabatenguha nk’uriya mukinnyi w’i Kinshasa.

Italiki Rayon Sports yasinyishirijeho Jonathan Ifunga Ifasso ni na yo taliki yasinyishirijeho Umunye-Congo Brazzaville Prinsse Elenga-Kanga, kuko hari taliki ya 17 Nyakanga [7] 2023; mbese nyine umwaka umwe uruzuye neza ugejeje uyu munsi Elenga-Kanga yasinyiyeho.

Ubwo Rayon yatangazaga ko yasinyishije Jonathan Ifunga Ifasso, icyo gihe yari afite imyaka 24 y’amavuko. Uyu munsi Elenga-Kanga yashyize umukono ku masezerano afite imyaka 24.

Ku bijyanye n’amasezerano, Ifunga Ifasso yasinye amasezerano y’imyaka ibiri, ingana neza neza n’iyo Prinsse Elenga-Kanga yasinye uyu munsi.

Ku kijyanye n’imikinire y’aba bakinnyi bombi yaba Jonathan Ifunga Ifasso ni umukinnyi ukina mu kibuga hagati ariko afasha ba rutahizamu, ibidatandukanye cyane n’imikinire ya Prinsse Elenga-Kanga Junior, icyakora we ashobobora no gukina ku myanya yose ya ba rutahizamu.

Ni abakinnyi kandi bombi bakinnye umupira wo muri Shampiyona ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kuko Ifasso yaje nyuma yo kunyura mu makipe ya AS Nyuki, Dauphins Noirs na AS Simba zose zo kiriya Gihugu. Ni Prinsse Elenga-Kanga Junior na we Rayon Sports isinyishije imukuye mu ikipe ya AS Vita Club.

Ifunga Ifasso na Prinsse Elenga-Kanga hahuriye kuri byinshi!

Related posts