Ikipe ya Rayon Sport izwiho gukundwa na benshi ndetse abo benshi bagakunda guhangana na bagenzi babo bafana mukeba w’ibihe byose wa Rayon Sport ariwe APR FC, kurubu aba bafana ba APR FC bari mugahinda bitewe n’ibyo Captain wa Rayon Sport Abdul Rwatubyaye yatangaje ubwo bamubazaga kukijyanye nuko abona ikipe ye izitwara muri uyumwaka w’imikino. Wakwibaza ngo ese byaba byagenze gute? Komeza usome inkuru uraza gusobanukirwa.
Mubusanzwe, igihumuriza abafana ba Rayon Sport usanga aricyo gikura imitima y’abafana ba APR FC nkuko igishimisha abafana ba APR FC usanga aricyo gitera agahinda abafana ba Rayon Sport. ibi rero nibyo bigenda bituma guhangana hagati y’amakipe yose kugenda gufata indi ntera ndetse akenshi ugasa bibabaza benshi iyo ayamakipe yahuye hakagira itsinda indi kuko kugeza ubu niryo hangana risigaye mumupira wahano mu Rwanda.
Kurubu rero amakuru agezweho, ni amagambo akomeye yatangajwe na Myugariro w’ikipe y’igihugu ndetse akaba Captaine w’ikipe ya Rayon Sport Rwatubyaye Abdul. uyumusore wageze mu ikipe ya Rayon Sport bwambere azanywe nuwari President wa Rayon Sport Gacinya Chance Denis ndetse uyumusore akaza kwakirwa n’abatari bake kubera ukuntu ari umusore w’umuhanga ndetse ugira ishyaka ryinshi. uyumusore rero akaba azi uburyohe bw’amakipe yose uko ahanganye.
Ubwo rero yabazwaga uko yiteguye umukino ikipe y’igihugu izakinamo n’ikipe ya Ethiopia uyumusore yasubije ko abasore bameze neza ndetse biteguye bihagije, ariko kandi akomoza ho ko iyikipe irimo abakinnyi bashya benshi badasanzwe bahamagarwa mu ikipe y’igihugu ndetse bakaba bataramenyerana. ariko ngo nubwo bimeze gutyo umwuka ukaba umeze neza ndetse biteguye gutanga ibyishimo kubanyarwanda. ubwo yabazwaga ku ikipe abereye umuyobozi(Captaine) uyumusore yasubije ko ikipe ya Rayon Sport ari ikipe idasanzwe ko ndetse uyumwaka w’imikino izaba ari ikipe itsinda birenze uko abantu babitekereza ndetse anongeraho ko amakipe azahura nakaga gakomeye ubwo aba basore bazaba bamaze kumenyerana ngo kuko ari ikipe nziza yiganjemo abakiri bato benshi kandi bafite ishyaka ridasanzwe.
Ayamagambo rero yababaje cyane abafana ba APR FC kuko kubwabo bishimira kubona iyikipe yaba yoroshye kugirango bahore bayitsinda, ariko icyabashenguye kurushaho nuko iyikipe iteka ryose yagiye yanga kubumva ngo ibazanire abakinnyi mpuzamahanga nkuko babisaba, ahubwo ikipe igakomera kuri gahunda yihaye yo gukinisha abakinnyi b’abanyarwanda. gusa.