Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Rayon Sports yahuruje amahanga mu myitozo yakoreye mu nzove!Imyitozo yaranzwe n’uruvunganzoka rw’abafana.

Ikipe  ya Rayon Sports yakomeje imyitozo ku kibuga cyayo isanzwe yitorezaho kiri mu Nzove, yitegura umwaka utaha w’imikino irebwa n’uruvunganzoka rwabafana.

Iyi ni imyitozo yitabiriwe n’abafana batari bacye higanjemo urubyiruko aho ndetse hari harimo n’abaturage badasanzwe ari abanyarwanda.

Iyi ni imyitozo umutoza Haringingo yibanze mu kongerera ingufu abakinnyi  kubera kumara igihe kinini badakina bari mu karuhuko.

Imyitozo yo kuri uyu wa gatandatu yayobowe n’umutoza Haringingo Christian Francis, watoje ubwa mbere mu ikipe ya Rayon Sports nk’umutoza mukuru, aho yari kumwe n’umwungirije, Rwaka Claude, bavanye mu ikipe ya Kiyovu Sports.

Ni imyitozo kandi yibanze cyane ku kongerera ingufu abakinnyi, aho babanje no kubasuzuma babakoresha imyito y’ingufu.

Muri iyo myitozo kandi hagaragayemo amasura mashya, y’abakinnyi bamaze iminsi basinyiye iyo kipe yamabara ubururu n’umweru, barimo nka Arsène Tuyisenge bakuye muri Espor FC, Ganijuru Elie wakiniraga Bugesera FC, Ndekwe Felix bakuye mu ikipe ya AS Kigali ndetse na Iraguha Hadji bakuye muri Rutsiro FC.

Bamwe mu bafana bari bahari bavuze ko biteguye gufasha ikipe yabo umwaka utaha mugihe cyose yaba irikubaha umusaruro.

Rayon sports kuri ubu imaze imyaka itatu itazi uko gutwara igikombe bisa, ifite icyizere cyo kuzatwara igikombe cya shampiyona umwaka utaha.

Related posts