Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Ijoro ribi cyane kubatuye muri Congo. Ibintu bikomeje guhindura isura. ngaya amakuru yiriwe avugwa muri Congo!

Repuburika iharanira emokarasi ya Congo ikomeje guhura n’akaga gakomeye cyane ndetse ibintu bikomeje kugenda bidogera kurwego rwo hejuru. kurubu nyuma yaho abarwanyi ba M23 bigize akaraha kajyahe, abasirikare ba leta FARDC ndetse na MONUSCO bakomeje gutabaza amahanga kugirango habe hakoherezwa ingabo zajya gufasha kugarura amahoro muri utuduce ndetse aba bari gutabaza bakaba bagaragaje ko hatagize igikorwa aba barwanyi ba M23 bashobora kwigarurira n’umujyi wa Goma.

Kuva aho intambara ihuza abarwanyi ba M23 n’ingabo za leta itangiriye, abaturage babarirwa mubimbi 370 bamaze kuva mubyabo mugihe abandi batari bamenyekana umubare bamaze kugwa muri iyimirwano. ibi byose nibyo bitera abatuye muri utuduce twibasiwe n’imirwano kuba batabaza bagasaba ko amahanga akwiriye kuba yabatabara kugirango hashyirweho umuro w’ibibazo bya M23 cyane ko abasirikare ba leta ya kino gihugu bagiye bagaragaza imbaraga nkeya imbere y’abarwanyi ba M23.

Kuruyumugoroba rero ibintu bikomeje kuba bibi cyane, nyuma yaho president Felix Antoine Tshisekedi yerekeje mugihu cy’ubufaransa mubyo benshi bise ubutembere, ibi bikaba byababaje cyane abatavuga rumwe na leta ya DR Congo kuko batangaje ko kuba umuperezi wabo yakora ibintu nk’ibi ari ikimenyetso kitari cyiza kigaragaza ko uyumugabo yaba adahangayikishijwe n’ibibazo abaturage bari kunyuramo mugihe ikibazo gihari gishobora gukemuka hakoreshejwe inzira ya Diporomasi kuruta uko hakoreshwa inzira y’amasasu.

Nubwo abaturage bagaragaza ko baba bahangayikishijwe n’ikibazo cy’umutekano wabo, ariko kandi n’ingabo za MONUSCO zakunze kugaragaza ko zihangayikishijwe cyane n’ikibazo cya M23 ngo kuberako aba barwanyi barwana nk’abantu basanzwe bamenyereye intambara ndetse ibi bikaba bituma ingabo za MONUSCO zitinya gukomeza gushora abasirikare bayo mumirwano itanafite ikintu kinini isobanuye ndetse kubwabo bakaba babona ko hari uburyo bwinshi iki kibazo cyakemukamo ariko amahoro akaboneka.

Related posts