Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Amakuru

Abarwanyi ba M23 Baburiye abasirikare ba leta ya Congo FARDC kudakora ikosa. ese iryo kosa ni irihe? Ngaya amakuru yiriwe avugwa!

Nkibisanzwe iteka uyu ni wamwanya twageneye kubagezaho amakuru aba yiriwe avugwa ku isi hose ndetse no mu Rwanda. Amakuru yacu yo kuwa 22 Nyakanga 2022 tukaba tugiye kuyatangirira mumahanga tukaza kuyasoreza hano mu Rwanda. Turagusaba kubana natwe kugirango ujye umenya aho isi igeze ndetse binagufashe kumenya amakuru yiriwe.

Russia-Ukraine: Uburusiya bwasinyanye amasezerano na Ukraine yo kugemura ingano.Amakuru yacu reka tuyahere kuntambara iri kubera muri Ukraine aho ikigihugu kiri guhangana n’igihugu cy’u burusiya. kurubu ibisa n’imirwano bigenda bigenza make. amakuru dukesha ibiro ntaramakuru by’abongereza Reutus batangaje ko Uburusiya bwaba bwemereye Ukraine ko bakongera kujya bagemura yo umusaruro uturutse kungano. ibi byatangajwe na leta ya Turkiya aho ministiri w’intebe wa Turkiya yatangaje ko ibihuugu byombi bigiye gusinyana amasezerano maze hakongera gusubukurwa imigenderanire hagati y’ibihugu byombi ariko cyane cyane kubucuruzi bw’ingano nibizikomokaho byose .

Africa Yepfo: Umunyeshuri wihagaritse kubikoresho bya mugenzi we w’umwirabura yirukanwe: Mugihugu cya Africa yepfo bimaze kuba nk’akarande ibijyanye n’ivangura rishingiye kuruhu. ibi byatumye umunyeshuri wo muri kaminuza ya Stellenbosch wigaga mumwaka wa mbere yaje kwirukanwa bishingiye kukuba abandi banyeshuri basabye ubutabera kucyo bise amacakubiri, maze hashingiwe kumasanamu yafashwe mukwezi kwa 5, bikaza kugaragaza ko uyumunyeshuri yihagaritse kubikoresho bya mugenzi we w’umwirabura. ibikandi bikomeje kugaragaza ko iki gihugu kigifite urugendo rurerure mukuba abaturage bakwiyunga bakareka kujya bahora barebana ayingwe kubera amako y’uruhu atandukanye. ndetse bikaba byaragiye bigarukwaho na benshi ko abirabura bakwiriye guhabwa ubutabera bubakwiriye muri iki gihugu.

Kenya: abanyamahanga bari basanzwe bakorera akanama k’amatora bari barafunzwe barekuwe: Aba banyamahanga bari basanzwe bakora mukanama k’amatora muri kiriya gihugu cya Kenya, Baje gutabwa muri yombi ubwo basanganzwaga ibikoresho bikomeye by’amatora. kurubu aba banyamahanga bamaze kuba barekurwa. Mu itangazo umuvugizi w’igipolici cya Kenya, Bruno shioso yemeje ko koko aba banyamahanga bamaze kurekurwa ndetse avugako icyari cyatumye aba banyamahanga batabwa muri yombi , nuko akanama katari kigeze kamenyesha igipolici ko aba banyamahanga bazagera mugihugu baje mukazi maze bigatuma bakekwaho kuba bakwiba ibikoresho by’amatora mugihe nyamara bari baje mukazi. uyumuvugizi w’igipolici akaba yahise atangaza ko aba bose barekuwe.

DR Congo: Abarwanyi ba M23 Baburiye abasirikare ba leta ya Congo FARDC kudakora ikosa. ibi bitangajwe nyuma yuko mugitondo cyo kuri uyumunsi ingabo za leta ya Congo FARDC zatangaje ko zigiye kugaba igitero simusiga kubarwanyi ba M23 murwego rwo kubohoza uduce dutandukanye turimo Rutshuru ndetse na Bunagana. nyuma yuko aba barwanyi babonye ayamakuru, batangarije ingabo za Congo ko mugihe bakora iri kosa bakongera kugaba igitero icyaricyo cyose kungabo za M23, bazakora ibishoboka byose bakigarurira uduce twose bari gucungera ndetse bareba nabi bakaba babafatana n’igihugu cyose. kureba inkuru zikurikiye ho kubivugwa muri Congo wakanda hano .www.kglnews.com .

Related posts