Mu gihugu cy’ u Burundi mu Ntara y’ Amajyaruguru , muri Komini Kirundo , haravugwa inkuru y’ umusore uri mu kigero cy’ imyaka 20 y’ amavuko wakubiswe mu buryo buteye ubwoba n’ Imbonerakure kugeza igihe ashiriyemo umwuka nyuma y’ uko bivugwa ko yari yibye ibishyimbo.
Aya mahano yabereye kumusozi wa Kanyinya , aho uyu musore yafatanywe igikapu cyuzuye ibishyimbo bivugwa ko yari yibye, ahagana mu masaha ya saa munani zo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 02 Nyakanga 2022.
Uyu musore bivugwa ko yari afite igikapu cyuzuye ibishyimbo yari yibye mu rugo rwo k’ umusozi wa Rambo werekeza muri Kanyinya , bahise batangira kumukubita birangira ashizemo umwuka.
Gusa ngo umwirondoro wa Nyakwigendera ntabwo uratangazwa kugeza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Uyu musore wishwe kuri iyi tariki twavuze haruguru , yinjiye mu rugo rw’ umuturage w’ umugore anyura mu idirishya , afata igikapu yuzuzamo ibishyimbo , hanyuma aragenda, uyu mugore ubwo yari amaze kubibona yahise atabaza imbonerakure ziramufata , bamuhata ibiti umwe amukandagira munda kugeza abuze ubuzima.
Uyu musore bivugwa ko yaba akomoka k’ umusozi wa Rutagara mu gace ka Mugendo , aha ni muri Komini Ntega.
Imbonera kure zo zemeje ko “Umuyobozi w’umusozi kimwe n’umuyobozi wa Kirundo babasabye ko bagomba kwica umujura uwo ari we wese wafashwe mu gikorwa cyo kwiba cyangwa gusegusahura”.
Tubibutse ko Imbonera kure ari itsinda ry’urubyiruko rw’ishyaka riri k’ubutegetsi CNDD/FDD. Muri iyi minsi hamaze kwicwa abantu 3 bashinjwa ubujura nyuma y’uko hatanzwe itegeko ko abajura bagomba kwicwa.