Politiki, Ubukungu, Ubuzima, Diaspora, Imikino, Urukundo
Imikino

Sam karenzi na Regis Bemeje ko Kazungu Claver na Mucyo Antha aribo banyamakuru  b’imfube buyu mwaka.

Kuri uyu wa Kane tariki 24 Kamena 2022, nibwo mu kiganiro Urukiko rw’Ubujurure rw’Imikino abanyamakuru Muramira Regis, Sam Karenzi na Aime Niyibizi bashyiraga hanze abantu batanze umusaruro uhabanye nuwo bari bitezweho cyangwa bitwaye nabi mu mwaka w’imikino uri kugana ku musozo.

Ubwo bari bamaze gukora ikipe y’abakinnyi n’abatoza b’imfube, bageze no ku banyamakuru b’imfube maze Muramira Regis avuga ko Mucyo Antha na Rolenzo Christian ari bo banyamakuru b’imfube.

Kuri iyi ngingo Sam Karenzi ntabwo yabyemeye aho yavuze ko Mucyo Antha ari umunyamakuru mwiza kandi ukora, ahubwo ko Kazungu Clever ari we munyamakuru abona witwaye nabi.

Abisobanura Yagize ati “Ntabwo nemera ko Mucyo Antha ari umunyamakuru w’imfube, ni umunyamakuru mwiza kandi burya iyo ukunda gukora ntubura amakosa, ahubwo njye uko mbibona ni uko Kazungu Clever ari we munyamakuru utaritwaye neza kuko yavuze ko Adil atari umutoza mwiza maze aramwemeza atwara shampiyona, na Haringingo Francis ntiyamwemeraga ariko yitwaye neza”.

Aba banyamakuru ba Radio Fine FM ntabwo bakoze ikipe y’abakinnyi n’abatoza b’imfube ndetse n’Abanyamakuru bagamije kugira uwo basebya ahubwo baba bagamije kugira ngo abataritwaye neza bikosore Nkuko babisobanuye muri iki kiganiro.

Related posts