Amazina yanjye nitwa Kayitesi, ngiye kubaha ubuhamya nakwitako buteye ubwoba kurinjye kuko nanjye ubwanjye bwanteye ubwoba cyane ariko navuga ngo abatereta mwitonde.
Ubwo narinsoje amashuri yisumbuye numvaga ngiye kuba umukire, ariko ntibyigeze bimpira nkuko nabitekerezaga. naje kugira amahirwe mbona visa njya kuba mugihugu cyo hanze numvaga ariho ubuzima bugiye guhindukira.
Abantu benshi batekerezako burya kugira amahirwe biterwa no gusohoka igihugu nyamara sibyo. uko abantu tuba hanze dukora uramutse ukoze nkako uba mu Rwanda nabwo watera imbere nkuko ubyifuza.
Rero birumvikana ko umuntu aba yahuye na byinshi ntari busubiremo ariko nkihagera naje kwakirwa nabasore babiri bo bari bahamaze iminsi ariko tukaba twaramenyanye mpamaze iminsi mike.
Aba basore twabaye inshuti bitangaje ndetse bajya bateka bakantumira tugasangira nanjye nateka nkabahamagara tugasangira, kuko nyine numvaga ari umuryango mushya nungutse.
Uko iminsi yakomeje kwigirayo umwe muribo yaje kunsaba ko twakundana ndetse ambwirako we anzi bihagije ndetse nanjye kuko twari tuziranye bidahagije sinahita mbimwemerera.
Mbere yuko mbimwemerera nabanje gusenga ariko Imana iranyihorera kandi naringifitemo ikibazo cyane ko narintaranamenya ururimi rwo muri icyo gihugu.
Nakomeje gusenga maze nza kurota mbona mpagaze mumahuriro y’imihanda ariko mbona nambaye ubusa ariko njyewe simbibone ahubwo bikabonwa nabanyuraho.
byaranyobeye mbura icyo musubiza ahubwo nahise nihutira gusaba abantu twasenganaga inkunga y’amasengesho kuko numvaga ndi mu ihurizo.
Nyuma yuko bikomeje gutinda abona ntagisubizo muha,yaje kunsaba ko nubwo tutakundana ngo tubane namufasha tukajya dusomana tukanakora caresse.
Ibyo nabyo nahis3e mbimuhakanira mubwirako ndi umurokore kandi ibyo bitashoboka maze ansaba ko nazajya muhobera kuko uko yazaga namuhaga ikiganza gusa.
Umunsi wambere namusomuhobeyeho nahise numva ncitse imbaraga numva sinkimeze nkuko narinsanzwe meze ahubwo numva sinzi ukuntu mbaye ariko nkomeza gusenga Imana.
Ndumva naba ndekeye aha nkaza komeza ejo. nkababwira impamvu bantu mushaka kujya hanze mukwiriye kujya mu itonda ndetse mugasenga ndetse namwe bantu mutereta mukwiriye kwitonda cyane.