Umuhanzikazi Nyota Jeanne, uzwi ku izina ry’ubuhanzi rya Ka Nyota, yashyize hanze indirimbo nshya yise “YaaYee”, avuga ko yayikoze agamije gushishikariza abantu kwishimana no gusigasira ibyishimo basangiye n’abakunzi ndetse n’inshuti zabo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Ka Nyota yavuze ko igitekerezo cyo gukora iyi ndirimbo cyamugezeho ubwo yari yicaranye n’inshuti ze, baganira kandi bishimanye.
Yagize ati: “Nari nicaye nicaranye n’inshuti zanjye, mbona uburyo twari twishimye, ibitekerezo bihita byisukiranya.”
Avuga ku butumwa buri muri iyi ndirimbo, Ka Nyota yagize ati: “Nifuje ko abantu bakwishima bishimana n’abakunzi n’inshuti zabo.”
Uyu muhanzikazi yavuze ko ari na yo mpamvu yahisemo kuyita “YaaYee”, asobanura ko ari amagambo abiri, “Yaa” na “Yee”, akoreshwa mu kwakira cyangwa kwemera icyo umuntu ahawe n’umukunzi cyangwa inshuti.
Indirimbo “YaaYee” yakozwe mu buryo bw’amajwi na Bertzbeat, mu gihe amashusho yayo yatunganyijwe na SAMY Switch.
Ka Nyota yavuze ko yanditse iyi ndirimbo atekereza ku bantu bose bafite abakunzi n’inshuti, kuko yifuza ko bayisangamo ubutumwa bubashishikariza kubungabunga umubano mwiza no gusigasira ibyishimo basangiye.
Mu rwego rwo kuyigeza ku bantu benshi, yavuze ko ari gukoresha imbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru kugira ngo abakunzi b’umuziki bayimenye kandi bayumve.
Uyu muhanzikazi kandi yagarutse ku rugendo rwe muri muzika, avuga ko rugenda rutera imbere, anashimangira ko kuba yarahawe igihembo cya Rubavu Best Female Artist Awards 2025–2026 byamwongereye imbaraga zo gukomeza gukora cyane.
Yavuze ko intego yihaye muri uyu mwaka ari ugukora umuziki mwiza uzarushaho kunezeza abakunzi be no gukomeza kuzamura urwego rw’ibihangano bye.
Mu butumwa yageneye abakunzi be n’abatarumva iyi ndirimbo, Ka Nyota yabasabye kuyumva, kureba amashusho yayo no kuyisangiza abandi.
Yagize ati: “Ndasaba abakunzi banjye n’abandi bose kunshyigikira, bakumva, bakareba kandi bagakunda indirimbo yanjye nshya nise ‘YaaYee’.”

