Imirwano yongeye gukaza umurego: Twirwaneho yatwitse igifaru cy’ingabo z’u Burundi i Fizi

Imirwano ikomeje guhuza umutwe wa Twirwaneho usanzwe ufatanya urugamba na AFC/M23 n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yongeye gufata indi ntera, nyuma y’uko Twirwaneho itangaje ko yatwitse igifaru cy’ihuriro ry’izi ngabo mu misozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo.

Amakuru agera kuri BWIZA dukesha aya makuru yemeza ko iki gifaru cyatwikiwe ahazwi nko kwa Mulima, muri Teritwari ya Fizi.

Amakuru avuga ko kiriya gifaru cyatwitswe ubwo cyarimo kijya guha umusada ihuriro ry’ingabo za leta mu gace k’ingenzi ka Point-Zéro. Ayo makuru akomeza avuga ko icyo gifaru ari icy’ingabo z’u Burundi.

Ingabo z’u Burundi zimaze imyaka hafi itatu zifasha iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu rugamba zirwanamo n’imitwe ya AFC/M23 na Twirwaneho, zifatanyije n’abarwanyi ba Wazalendo, FDLR ndetse n’abacanshuro b’abanyamahanga.

Kuva mu mpera z’ukwezi gushize kwa Kamena, imisozi miremire ya Kivu y’Amajyepfo yongeye kuba isibaniro ry’imirwano ikomeye, nyuma y’uko ingabo za Kinshasa zigerageje kwigarurira agace ka Minembwe, gasanzwe gatuwe n’abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge.

Nyuma yo kugera ku bilometero bibarirwa muri bitanu uvuye i Minembwe-Centre, Twirwaneho ifatanyije na AFC/M23 bashoboye gusubiza izo ngabo inyuma, nyuma yo kuzitsinda mu duce turimo Ruhinamavi, Bidegu, Ilundu, Kalingi na Gakenke.

Mu mirwano yatangiye muri iki cyumweru, ingabo zirimo iz’u Burundi n’iza RDC zanirukanwe mu tundi duce turimo Mikenke, Bilalomboli na Rwitsankuku. Amakuru kandi avuga ko Twirwaneho na AFC/M23 bashobora no kuzirukana muri Point-Zéro.