Ituri: ADF yagabye igitero gitunguranye, batatu baricwa, isiga benshi mu bwoba bukomeye

 

Ubwicanyi n’umutekano muke bikomeje gufata indi ntera mu gace ka Irumu, mu Ntara ya Ituri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 5 Gicurasi 2026, inyeshyamba zo mu mutwe wa ADF zagabye igitero gitunguranye cyahitanye ubuzima bw’abaturage batatu, mu midugudu ibiri yo mu itsinda rya Bandavilemba, mu bwami bwa Walese Vonkutu.

Amakuru yatangajwe na Christophe Munyanderu, uharanira uburenganzira bwa muntu, agaragaza ko abo bagabye igitero bibasiye uduce twa Mambume werekeza i Katere banyuze ahitwa Beu Manyama, ndetse na Mambelenga. Utu duce twombi duherereye hafi y’umuhanda wa RN4, ku gice cya Komanda-Luna gifite akamaro kanini mu ngendo n’ubuhahirane.

Imibare y’agateganyo igaragaza ko abantu batatu ari bo bishwe muri iki gitero. Babiri biciwe i Mambume/Katere, aho hanakomerekeye abandi benshi, mu gihe undi umwe yiciwe i Mambelenga.

Nyuma y’iki gitero, abaturage benshi bahise bata ingo zabo bahunga mu kajagari kenshi, berekeza mu bice batekereza ko bifite umutekano kurushaho.

Iki gitero cyiyongera ku bindi bimaze iminsi byibasira aka gace ka Walese Vonkutu kuva mu ntangiriro z’umwaka wa 2026. Nubwo hari ibikorwa bya gisirikare bihuriweho n’ingabo za FARDC n’iza UPDF bigamije guhashya izi nyeshyamba, ADF iracyihisha mu mashyamba yo muri aka karere, igakomeza gushyira mu kaga abakoresha umuhanda wa RN4.

Nubwo nyuma y’iki gitero havugwa ituze rigereranyije, ubwoba bukomeje kugaragara mu baturage, basaba ko ingabo za Leta ya RDC zakongera imbaraga mu kubacungira umutekano no guhashya burundu izi nyeshyamba.l