Kinshasa mu gihirahiro, kwakira abasirikare 5000 byaba ari nko kwemera gutsindwa?

 

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo iri mu rujijo rukomeye ku cyemezo cyo kudahita yakira abasirikare bayo barenga 5000 bafashwe mpiri n’ihuriro rya AFC/M23, nubwo byari byitezwe ko bazataha ku bufasha bwa Komite Mpuzamahanga y’Umuryango wa Croix-Rouge (ICRC).

Aba basirikare bafatiwe mu mirwano ikomeye yabereye mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo mu mpera za Mutarama 2025, aho AFC/M23 yigaruriye ibice byinshi by’ingenzi. Bamwe muri bo bacumbikiwe mu kigo cya gisirikare cya Rumangabo, aho iri huriro rivuga ko ribitaho nk’imfungwa z’intambara.

Ku wa 8 Werurwe 2026, AFC/M23 yatangaje ko igiye kurekura aba basirikare, igaragaza ko ari intambwe igamije gushyigikira ibiganiro by’amahoro n’ubutegetsi bwa Kinshasa. Icyakora, nubwo ICRC yari yiteguye kubafasha gutaha, kugeza muri Mata 2026 Leta ya RDC ntiyari yagaragaje ubushake bwo kubakira.

Amakuru aturuka mu nzego zitandukanye agaragaza ko impamvu nyamukuru iri inyuma y’iki cyemezo ari impungenge zikomeye z’umutekano. Ubutegetsi bwa Kinshasa bukeka ko bamwe muri aba basirikare bashobora kuba barahindutse imyumvire cyangwa se bafite aho bahuriye n’uyu mutwe wabafashe, bigatuma kubakira bitera icyizere gike.

Ku rundi ruhande, kwemera kwakira aba basirikare benshi icyarimwe bishobora gusobanurwa nko kwemera ko igisirikare cya RDC cyahuye n’intsinzwi ikomeye muri uru rugamba. Ibi bishobora kugira ingaruka ku cyizere abaturage bafitiye ingabo z’igihugu ndetse no ku isura y’ubutegetsi ku rwego rwa politiki.

Ikindi cyongera uburemere kuri iki kibazo ni amasezerano yo guhanahana imfungwa,nubwo AFC/M23 igaragaza ubushake bwo kurekura aba basirikare, Leta ya RDC irashinjwa kudasohoza igice cyayo cyo kurekura imfungwa zirenga 700 zifitanye isano n’iri huriro, ibintu byakomeje guteza kutizerana hagati y’impande zombi.

Hari kandi impungenge zishingiye ku mutekano w’imbere mu gisirikare. Kinshasa ishinja AFC/M23 kwakira bamwe mu bahoze ari abasirikare bayo ikabinjiza mu mitwe yayo, bigatuma itinya ko n’aba bagiye kurekurwa bashobora kuba barinjijwemo ibitekerezo bishya bishobora kuzateza umutekano muke.

Byongeye, amategeko akakaye yashyizweho ku basirikare bahunga urugamba cyangwa bemera gufatwa mpiri atuma iki kibazo kirushaho gukomera. Mu bihe bitandukanye, bamwe bahanishijwe igihano cy’urupfu, bigashyira Leta mu gihirahiro: kubahana bishobora guteza umwuka mubi, kubababarira na byo bikagaragaza intege nke.

Ibi byose bibaye mu gihe AFC/M23 ikomeje gushyira igitutu kuri Leta ya RDC, isaba ko aba basirikare bakirwa nk’ikimenyetso cy’ubushake bwo kugana ku mahoro.

Nubwo mu bihe byashize hari abasirikare n’abapolisi boherejwe i Kinshasa nyuma yo gufashwa na ICRC na MONUSCO, kuri iyi nshuro ikibazo gifite uburemere bwihariye. Kirenze gutaha kw’abasirikare, kikagera ku nyungu za politiki, umutekano w’igihugu, ndetse n’isura y’ubutegetsi ku rwego mpuzamahanga.

Mu gihe ibiganiro by’amahoro bikomeje kugenda biguru ntege, abaturage bo mu burasirazuba bwa RDC bakomeje gusaba igisubizo kirambye cyagarura ituze n’umutekano mu karere kamaze igihe kinini kibasiwe n’intambara.