Mu gihe umutekano ukomeje kuba ikibazo mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, amakuru ava mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo aravuga ko hari abarwanyi batangiye kuva mu mitwe yitwaje intwaro bakiyegurira ingabo za Leta.
Ibi byagaragaye mu karere ka Fizi, aho bivugwa ko abarwanyi 13 bo mu ihuriro rya AFC-M23 n’umutwe wa Twirwaneho bashyize hasi imbunda, bakiyegurira ingabo za FARDC.
Amakuru aturuka mu nzego z’umutekano agaragaza ko aba barwanyi bageze ku birindiro bya FARDC biherereye i Mikenge, baturutse mu gace ka Minembwe-Centre, aho imirwano imaze iminsi ivugwa.
Umuvugizi w’ibikorwa bya gisirikare bya Sokola 2 muri Kivu y’Amajyepfo, Sous-lieutenant Mbuyi Kalonji Reagan, yemeje aya makuru, avuga ko aba barwanyi biyeguriye ingabo za Leta ku bushake bwabo.
Yavuze ko bageze ku ngabo za FARDC bitwaje intwaro zabo, bakaba bahise bashyirwa muri gahunda yo kubitandukanya n’igisirikare no gusubizwa mu buzima busanzwe.
Ku rundi ruhande, igisirikare cya Congo cyatangaje ko cyarashe kajugujugu bivugwa ko yari yinjiye mu kirere cya Congo, mu gihe imirwano yari ikomeje mu duce twa Minembwe.
Ibi byose bibaye mu gihe ibikorwa bya gisirikare bikomeje gufata indi ntera muri Kivu y’Amajyepfo, aho impande zihanganye zikomeje guhatanira kugenzura uduce dutandukanye tw’ingenzi.
Kglnews
