Mu gihe umutekano ukomeje kuzamba mu misozi y’i Mulenge, amakuru mashya aravuga ko ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), zifatanyije n’iz’u Burundi, ziri gutegura igikorwa cya gisirikare gikomeye gishobora kuba icy’ingenzi kurusha ibindi byose byabayeho muri aka karere.
Amakuru aturuka ku basirikare batifuje gutangazwa avuga ko ubuyobozi bwa operasiyo bwagejeje raporo i Kinshasa na Gitega, bugaragaza ko kwigarurira Minembwe byakomeje kugorana. Byatumye hasabwa gukoresha imbaraga za nyuma zirimo n’intwaro zikomeye, mbere yo gutekereza gusubira inyuma.
Nubwo nta cyemezo cya Leta kiratangazwa ku mugaragaro, ibimenyetso byo ku rugamba bigaragaza ko FARDC n’ingabo z’u Burundi bamaze igihe bashaka kwisubiza Minembwe, ariko bagahura n’imbogamizi ikomeye ituruka ku mutwe wa MRDP-Twirwaneho ugenzura ibice byinshi byaho.
Akarere ka Mulenge kamaze imyaka myinshi karanzwe n’intambara zishingiye ku makimbirane y’ubwoko, ubutaka n’inyungu za politiki. Izi ntambara zakomeje kugira ingaruka zikomeye ku baturage, by’umwihariko Abanyamulenge bakunze kwibasirwa.
Mu minsi ishize, imirwano ikomeye yongeye kubura mu duce twa Ndondo na Bijombo, aho FARDC n’ingabo z’u Burundi zifatanyije n’imitwe irimo Imbonerakure, Wazalendo na FDLR,ibitero byibasiye cyane imihana y’abaturage, bituma benshi bahunga, abandi baricwa, imitungo irasenywa.
Abasesenguzi bagaragaza ko iyi mirwano ishobora kuba igamije kwigarurira uduce dufite akamaro, gusenya MRDP-Twirwaneho no gushimangira ububasha bwa Leta ya Kinshasa muri aka karere.
Icyakora, impungenge zikomeje kwiyongera kuko abaturage ari bo bakomeje guhura n’ ibibazo by’ iyi ntambara.Hatabayeho ibiganiro bya politiki byimbitse, benshi bemeza ko aka karere gashobora gukomeza kwinjira mu bihe bikomeye kurushaho.
