Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahanganye byumwihariko umutwe wa Wazalendo rwagabye ibitero muri Teritwari ya Kalehe mu Ntara ya Kivu y’Epfo, rukicana ubugome abaturage barenga 10, aho ryanagaragaje amashusho y’abaturage bishwe nabi.
Byatangajwe n’Umuvugizi wa AFC/M23 mu bya Politiki, Lawrence Kanyuka mu itangazo yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki 24 Werurwe 2026.Kanyuka yavuze ko “Mu ijoro ryo kuri uyu 23 rishyira kuri uyu wa 24 Werurwe, ihuriro ry’ubutegetsi bwa Kinshasa byumwihariko Abarwanyi ba Wazalendo bagabye ibitero babigambiriye ku baturage b’abasivile muri Teritwari ya Kalehe.”
Ubu butumwa bwa Kanyuka buherekejwe n’amashusho agaragaza imirambo y’abaturage bishwe n’uyu mutwe, buvuga ko mu gace ka Cumuyaga hishwe abaturage (5) “bicanywe ubunyamaswa, undi umwe arakomereka cyane, mu gihe amatungo y’abaturage yibwe.”Ni mu gihe kandi mu gace ka Bibatama, ho hishwe abaturage batandatu (6), naho undi umwe arakomereka bikabije.
Kanyuka akagira ati “Ibi bitero by’ubunyamaswa byakorewe abaturage b’abasivili berekana ko hakomeje ibikorwa by’iterabwoba n’ubugizi bwa nabi byibasira abaturage.”Asoza avuga ko ihuriri AFC/M23 rikomeje guhagarara ku ntego nyamukuru yaryo yo kurinda abaturage n’abasivile n’ibyabo, kandi ko rizajya rirwanya ibikorwa by’ubugome ndengakamere nka biriya byakorewe aba baturage bishwe urw’agashinyaguro.
