Dj Brianne yahishuye ubuzima bubi yabayemo agera no kurwego atira imyenda kugira ngo agaragare neza mu ruhame

 

 

DJ Brianne yahishuye ibihe bitoroshye yanyuzemo ubwo yatangiraga umwuga wo kuvanga imiziki kugera no ku rwego rwo gutira imyenda yo kwambara mu gihe yabaga agiye gukora ibiganiro.Esther Brianne Gateka wamamaye mu kuvanga umuziki nka Dj Brianne yatangaje ko mu myaka itandatu ishize ubwo yarimo yishakisha mu rugendo rwo kubaka izina afite uyu munsi yahuriyemo n’inzitane zirimo ubukene bukabije, gusuzugurwa ndetse no kwirengagizwa bikozwe n’abo yabonagamo amakiriro ye.

Dj Brianne yavuze ko igihe cyose yajyaga agira gahunda yamusabaga kuba yambaye umwambaro ugaragara neza byamusabaga ko ajya kuzenguruka mu nshuti ze azitira imyenda yo kwambara kugira ngo hatagira umucishamo ijisho.Ati “Njyewe ukuntu najemo muri ibi bintu meze, ntafite ikintu na kimwe nkaza gukora ibiganiro byo kuri Youtube natiye imyenda n’inkweto, mbese icyo gihe nta kintu cyanjye nabaga nicaranye aho. Navaga aho mpita nsubiza iby’abandi.”

Mu kugaragaza ugukomera k’ubu buzima yanyuzemo, Brianne yavuze ko rimwe na rimwe hari ubwo yajyaga atinya guhura n’uwo yabaga yatiye iyo myenda mu gihe yabaga yarengeje igihe babaga bemeranijwe ko aza kuyigarurira.Ati “Najyaga ntira umuntu ikabutura namubwiye ko nari buyijyanye ku cyumweru gusenga yayimbonana ku wa mbere mu kiganiro agahita abona ko narenze ku mabwiriza ndetse nanjye nkatinya guhura nawe.Brianne yongeyeho ko byageze mu gihe kimwe akicara agasaba Imana ko rimwe nawe yazabona imyenda yazajya yambara ahinduranya akabura amahitamo kubera ubwinshi n’ubwiza bwayo kandi ntawe yigeze ayitira.