Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo zasakiranye n’abarwanyi bo mu Ihuriro rya Wazalendo basanzwe bafatanya mu bikorwa bya gisirikare by’umwihariko mu kurwanya AFC/M23.Ni imirwano imaze iminsi ibera mu Ntara ya Maniema, muri Teritwari ya Kailo, muri gurupuma ya Kasenga Numbi na Kulu.
Radio Okapi yavuze ko FARDC na Wazalendo batangiye kurwana kuva mu mpera z’icyumweru cyashize kugeza mu ntangiriro z’icyumweru cyatangiye ku wa 26 Mutarama 2026.Bombi bapfaga ubugenzuzi bw’imidugudu ya Kasenga, Kibaraka, na Ndekemanga muri Teritwari ya Kailo, aho iyo midugudu yari imaze igihe igenzurwa na Wazalendo ariko iyo mirwano isiga FARDC ariyo yisubije ubugenzuzi.
Wazalendo biganjemo urubyiruko rw’abasivile bahawe intwaro na Perezida Felix Tshisekedi kugira ngo bafatanye n’ingabo za leta kurwanya AFC/M23.
Gusa muri iyi minsi bimaze kuba ikibazo gikomeye, bamwe babona ari igihe kigeze ngo bamburwe intwaro batarahinduka imitwe ikomeye irwanya leta.Uretse gushyamirana kwa hato na hato hagati yabo bapfa inyungu zitandukanye, bakunze kumvikana bahangana n’ingabo za leta ya Congo bafatanyije urugamba, bagasahura ndetse bajya bagaba n’ibitero ku bigo by’Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
