Bruce Melodie yavuze ko amaze igihe yarazibukiriye ibijyanye no kunywa itabi cyangwa ikindi cyose kivamo umwotsi abitewe n’umunsi yigeze kunywa urumogi rukamugwa nabi.
Uyu muhanzi yabajijwe ikintu yagerageje gukora agahita akizinukwa bitewe n’ingaruka byamugizeho.
Ubwo yaganiraga n’abafana, Bruce Melodie yibutse iby’iki kibazo biba ngombwa ko abasobanurira uko byagenze, nubwo atigeze avuga umwaka byabereyemo.Uyu muhanzi yavuze ko mu gihe cyashize yigeze kujya i Musanze afiteyo igitaramo, uwari umujyanama we aza kujya koga ariko asiga urumogi ku idirishya.
Bruce Melodie utari umenyereye ibyo kunywa urumogi, yaje kurunywa rumugwa nabi noneho mu rwego rwo kumuvura bamuha amata kandi yari ari kunywa n’inzoga nyinshi birangira arembye, kuva icyo gihe avuga ko yahise azibukira ikintu cyose gicumba umwotsi.
Ati: “Umuhungu yari yagiye koga asiga urumogi rwe ku idirishya, nyamara yarunywaga ndeba, njye ubundi nabaga ninywera inzoga. Icyo gihe nararufashe mba ndarunyweye vuba vuba. Nkimara kurugotomera nahise numva nkonje cyane.”“Abantu baje kundeba bayoberwa inkuba inkubise, ibaze kuba ufite umujyanama akaba agiye koga agusize hanze yaza agasanga warembye, bahise banjyana kuryama. Batangiye kujya inama bibaza icyankuramo urumogi vuba, baza kwigira inama yo kumpa amata, kandi wibuke ko nari ndi kwinywera inzoga. Nahise ndwara ndaremba cyane mpita nzibukira ikintu cyose gitumuka.”
Uyu muhanzi ahamya ko kuva icyo gihe yahise azibukira ibijyanye no kunywa urumogi ari na byo byatumye abiririmba muri ‘Munyakazi’.
