Umutoza wa Rayon Sports agiye gukora ibitangaza mu ikipe yiwe nk’ibyo Yezu  yakoze

Umutoza wa Rayon Sports, Bruno Ferry nyuma yo kungana na Al Merrikh SC, yatangaje ko bagiye gukora ku bintu by’ingenzi mu gihe cya vuba kugira ngo intsinzi iboneke kuko nta gihe kinini afite.

Ibi uyu mutoza yabitangaje nyuma y’umukino Rayon Sports yakinnye na Al Merrikh SC ku wa Gatatu tariki 21 Mutarama 2026. Uyu mukino wahuje aya makipe yombi warangiye zinganyije ibitego 2-2, nyuma yo kwirangaraho kwa Rayon Sports yabanje ibitego ikaza kubyishyurwa.Bruno Ferry yatangaje ko kwishyurwa ibi bitego byatewe no kugira intege nke mu buryo bwo kugarira ndetse n’amakosa yakozwe yagombaga kwirindwa. Yagize ati “ Turacyari abanyantege nke kuko, twatsinzwe ibitego byari byoroshye cyane kwirindwa. Ibyo biterwa n’amakosa dukora, no kutagira ubukana mu kurinda izamu, n’ibindi. Birababaje kuko mu by’ukuri nta byinshi byo kunenga abakinnyi bacu. Bakoresheje imbaraga nyinshi uyu munsi kandi bari bafite imyitwarire myiza mu kibuga.

Uyu mutoza wa Rayon Sports, yagarutse kandi ku kigiye gukorwa kugira ngo ibi bibazo byo gutsindwa ibitego bikurweho, yemeza ko agiye gukora ku makosa kugira ngo akurweho burundu ntibazongere gutsindwa muri ubu buryo.

Yagize ati “ Ni ngombwa rero ko dukuraho burundu ubu buryo dukoramo amakosa nk’aya, cyane ko ataterwa n’imikinire myiza y’ikipe duhanganye, ahubwo aterwa n’uko twe ubwacu duhagarara nabi kandi byakirindwa. Ni yo mpamvu bigorana. Umupira w’amaguru ni uko umeze, ni umukino urimo amakosa. Icy’ingenzi ni uko tugomba byihuse cyane kugerageza kuyakosora no kuyakuraho.”

Bruno Ferry yumva akababaro no kutihangana kw’abafana ba Rayon Sports, bamaze iminsi bagaragaza imbamutima zabo, ariko abona hari intambwe ikomeje guterwa ndetse ko hagiye no kwibandwa ku bintu by’ingenzi kugira ngo ikipe igaruke mu bihe byiza.  Yagize ati “ Ntabwo turi mu bihe byoroshye, ndabyumva kandi ndumva ko abantu bashobora gutangira kutihangana. Ariko mbona hari aho dutangiye gutera intambwe nziza. Bizadusaba igihe gito cy’inyongera, ariko nta gihe dufite. Ni yo mpamvu tugomba kwibanda ku by’ingenzi, tugakina twibanze ku by’ingenzi cyane, nk’uko nabivuze mu kiganiro giheruka n’abanyamakuru.”Ikipe ya Rayon Sports nyuma yo kunganya uyu mukinnyi byatumye igira amanota 24 iguma ku mwanya wa 9 n’amanota 25. Al Merrikh SC yagize amanota 32 iguma ku mwanya wa 4.